Urukundo

Dore ibyibanze ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe

Dore ibyibanze ukwiye kwibaza mbere yo...

Mu rukundo haberamo ibintu byinshi kuko uyu munsi bishobora kuba bimeze neza ejo bikanga ni byiza ko mu gihe byanze mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe ugira ibibazo wowe ubwawe ukwiye kubanza kwibaza kuko ibyo bibazo bishobora kuguha gufata umwanzuro udashobora kugutera kwicuza.

Bimwe mu bibazo ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’umukunzi wawe:

1.Ese nidutandukana nibwo nzagira ibihe n’ubuzima bwiza kuruta turi kumwe ?

Reba niba uko mubanye byibuze ari sawa ahubwo yenda akaba ari wowe udashobotse. Ushobora kurebera ku bandi bagenzi bawe nubwo mu rukundo buri wese akunda ukwe. Ariko gereranya urebe niba nimurekana ari bwo bizakugendekera neza kurushaho.

2. Ese mu by’ukuri kuba ngiye gutandukana na we ndi mu kuri cyangwa ni jye munyamafuti ?

Zirikana yuko niba ari wowe munyamafuti, n’undi muzahura uzongera ugongane na we. Ese kuba tugiye gutandukana aho nticyaba ari ikibazo gishingiye ku bijyanye no gutera akabariro gusa? Aho uzaba uyobye cyane. Gerageza gushaka ubundi buryo mwakemura ikibazo ubundi ibintu bigaruke mu buryo.

3.Ese nagerageje ibishoboka byose ngo twe gutandukana?

Mwagiranye ibihe byiza kenshi kandi igihe kirekire, none ubu, ntakinyikoza. Ahora ambwira ko akazi kabaye kenshi, hakaba nubwo muhamagara ntanyitabe. Ntabwo tukigirana ibihe byiza nka mbere. Mfashe umwanzuro, ngiye gutandukana na we nta nteguza. Oya ! banza ugerageze uko ushoboye, umenye impamvu aguha niba ari ukuri, ndetse unegere inkoramutima zawe zikugire inama. Mbere yo gufata icyemezo cyo gutandunana na we, banza ugerageze ibishoboka byose nibinanirana ube ari bwo ufata umwanzuro wo gutandukana.

4.Ese si jye nyirabayazana ?

Ni ngombwa rwose kwisuzuma ukongera ukisuzuma ukareba neza niba atari wowe uteza amahane. Mbese ko atari wowe nyiri amafuti no kutabana neza. Ubundi rero nuvumbura ko ari wowe nyirabayazana, wikosore, nusanga atari wowe…

5- Ese ubundi nubwo nshaka gutandukana na we ubundi ndacyamukunda cyangwa ntakimbamo ?

Niba wumva ukimukunda, ukifuza kumubona mu maso mubyutse, ukifuza kumupfumbata, nyamuneka itonde kurekana na we !! niba wumva ntacyo akikubwiye, wabona nawe utakimukunda, mbese utakimwibonamo, aho urumva iyo bijya.

6. Ese simfashe icyemezo mpubutse cyangwa imburagihe ?

Reba neza niba icyemezo ufashe utagihubukiye. Reba niba waragerageje bihagije. Reba niba mu nama inkoramutima zawe zakugiriye waragerageje kuzikurikiza bikanga. Fata umwanya uhagije n’igihe gihagije cyo kubitekerezaho.

7. Ese ubundi nzabasha kumureka neza neza ?

Abenshi bafata bene uyu mwanzuro, ariko ejo bagatangira kwirirwa barira cyangwa bagata umutwe bumva bashaka gusubirana na bo batandukanye. Mbese bakumva batabaho batabana na bo batandukanye. Ni ngombwa rero kureba niba ufite imbaraga zo gufata icyemezo ukanagishyira mu bikorwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *