AmakuruumuryangoUrukundo

Dore ibintu 6,Umugore yabura mu rugo bigatuma aca inyuma umugabo we

Dore ibintu 6,Umugore yabura mu rugo...

Umugore aho ava akagera mu rugo rwe acyenera ibi bintu 6, igihe atabibona bishobora kugira ingaruka zitari nziza cyane ko bishobora gutuma aca inyuma uwo bashakanye atari uko amwanze ahubwo agiye gushakira ahandi ibyo yaburiye mu rugo rwe.

1.Amarangamutima y’umugabo we

Buri mu gore wese yishimira kubona amarangamutima y’umugabo we ku buryo niba akoze neza ashimirwa yanakora nabi akabimenya kuko bimufasha kumenya ibyo akwiye gukora nibyo akwiye kureka, iyo uri umugabo wifunga cyane kuburyo kumenya icyo ushaka nicyo udashaka bigorana icyo gihe bishobora guha amahirwe menshi yo kuba yaguca inyuma.

2.kumurwanirira

Nubwo waba umugabo wimbaraga nke garagaza ko urumunyembaraga wambere ukomeye murugo rwawe,nihagira igikoma muri kumwe ube uwambere mukumurwanirira kuburyo yunvako ntawamusagarira muri kumwe ku buryo yumva iteka arinzwe.

3.Ibitunga urugo

Umugore wese aho ava akagera akenera kubaho mu buzima bwiza ndetse no kubona umugabo we ashishikazwa no gukora kugira ngo abone ibibatunga,kabone nubwo yaba akorera amafaranga menshi kukurusha ni byiza ko ugaragaza ko ushoboye kandi uzirikana inshingano z’urugo nk’umugabo.

4.Uburenganzira ku birebana n’urugo

Umugore acyeneye kukubona nkumuyobozi murugo,ariko ntibivuzeko ari wowe ukwiye gufata icyemezo cyanyuma ngo icyo uvuze gikorwe nkuko ucyivuze kuko iteka umugore ashimishwa no kubona hari icyakozwe mu rugo ariko agifiteho uburenganzira cyangwa se hari igitekerezo yabitanzeho, iyo ahezwa mu birebana n’urugo bishobora kuba intandaro yo kuguca inyuma kuko ibyo bishobora gutuma yiyumva nkaho ntacyo amaze agasanga abamuha agaciro.

5.Ukuri

Umugore akunda umunyakuri,umuntu ukureba mu maso akaguha isezerano azabasha kurinda,niba ushaka icyubahiro cyumugore ukunda ndetse nabandi bakuzengurutse mu muryango wawe reka ukuri kukube mu maraso

6.Kumwerekana muruhame

Umugore acyeneye ko umwerekana mubantu bakomeye mu buzima bwawe, munshuti zawe mubirori ndetse n’ahandi kuko bituma yumva akunzwe kandi ashyigikiwe ndetse akumva ko utewe ishema nawe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *