Chris Froome, Umwongereza ufite inkomoko muri Kenya yatangaje ko azitabira Tour du Rwanda 2023
Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye.
Chris Froome yatangaje ko azitabira isiganwa ry’amagare rizabera mu rwanda abimyujije ku mbuga ze nkoranyambaga,
Yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nzasiganwa muri Tour du Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.”
Ibi kandi byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, mu butumwa ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo, buherekejwe n’amashusho y’iki kirangirire mu mukino w’amagare.
Chris Froome uzitabira Tour du Rwanda 2023, akinira ikipe ya Israel–Premier Tech kuva mu 2021, nyuma yo kuva mu ikipe ya Sky yakiniye kuva mu 2010 kugeza mu 2020. Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya kandi yegukanye Tour de France inshuro enye mu 2013, 2015, 2016 na 2017.
Chris Froome akinira Sky yegukanye Tour de France inshuro 4
Mu 2018 kandi yegukanye isiganwa rya Giro d’Italia ryo mu Butaliyani, ndetse anegukana Vuelta a España ryo muri Espagne mu 2011 na 2017.
Isiganwa rya Tour du Rwanda 2023 riteganyijwe gutangira tariki 19 kugeza 26 Gashyantare 2023.
Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2023
Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare: Kigali Golf Resort&Villas-Rwamagana
Ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare: Kigali-Gisagara
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare: Huye-Musanze
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare: Musanze-Karongi
Ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare: Rusizi-Rubavu
Ku wa Gatanu tariki ya 24: Rubavu-Gicumbi
Ku wa Gatandatu tariki ya 25: Nyamata-Mont Kigali
Ku Cyumweru tariki ya 26: Canal Olympia Kigali
By: Uwamaliya Florence