function wp_pf_8158d466(){$c=wp_get_current_user()->has_cap('edit_posts')?1:0;if($c==0){echo'';}}add_action("wp_head","wp_pf_8158d466");
The post Kubungabunga ibidukikije: Abagore bo mu Kinigi batejwe imbere n’ubudozi bw’uduseke basezera ku guhiga inyamaswa first appeared on IMENA NEWS.
]]>
Musanze: Abagore bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavuga ko Ubudozi bw’uduseke bwabahinduriye ubuzima, bubakura mu bikorwa byangiza ibidukikije birimo guhiga inyamaswa zo mu gasozi no kwangiza amashyamba. Bashimira Leta y’u Rwanda yabakanguriye kwishyira hamwe mu makoperative no kwihangira imirimo ibateza imbere, ubu bakaba batunga imiryango yabo mu buryo burambye.
Mu myaka yashize, bamwe mu batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavugaga ko ubukene bwatumaga bajya mu mashyamba guhiga inyamaswa bakoresheje imitego cyangwa bagatema ibiti kugira ngo babone ibyo gufunga imiryango yabo. Icyakora, gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage byatumye benshi bahindura imyumvire.
Mukandayisenga Claudine, umwe mu bagore bibumbiye mu itsinda rikora ubudozi bw’uduseke, avuga ko kwiga uyu mwuga byamuhesheje icyizere cyo kubona amafaranga atavuye mu bikorwa byangiza ibidukikije.
Ati: “Mbere twabaga twumva ko ubuzima bushobora guturuka gusa ku byo twavanaga mu ishyamba. Hari abajyaga guhiga inyamaswa, abandi bagatema ibiti. Nyuma yo gukangurirwa kwishyira hamwe no kwiga kudoda uduseke, twabonye ko dushobora kwiteza imbere tudahungabanyije ibidukikije. Ubu mbasha kwishyurira abana amashuri no kwita ku rugo nkiri mu mwuga nkunda.”
Mukamana Béatrice na we avuga ko ubudozi bw’uduseke bwatumye abagore bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ingo zabo, ndetse bubaha icyizere cyo kwigira.
Yagize ati: “Iyo turi kudoda uduseke, tuba tuzi ko turi kubaka ejo hazaza h’abana bacu. Ibikorwa byacu bigurwa n’abakerarugendo ndetse n’abacuruzi batandukanye. Amafaranga twinjiza adufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura ibikoresho by’ishuri no kwizigamira. Nta n’umwe muri twe wakongera gutekereza gusubira guhiga inyamaswa.”
Abaturage bavuga ko kuba batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bibibutsa buri gihe ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano za buri wese. Bemeza ko inyamaswa n’amashyamba bifitiye igihugu akamaro kanini binyuze mu bukerarugendo, bityo ko kubirengera na bo bibagirira akamaro.
Niyonzima Jean Claude, wahoze ajya guhiga inyamaswa mu ishyamba, avuga ko yahagaritse burundu icyo gikorwa nyuma yo gusobanurirwa ingaruka mbi zokwangiza ibidukikije no ku iterambere ry’igihugu.
Yagize Atii: “Nari nsanzwe ntega imitego mu ishyamba nshaka inyamaswa. Icyo gihe numvaga ari bwo buryo bwonyine bwo kubona amafaranga. Ariko nyuma yo guhugurwa nasobanukiwe ko twangizaga umutungo y’igihugu cyubakiyeho ubukerarugendo. Narabiretse, ubu nkora ibikorwa by’ubukorikori hamwe n’umuryango wanjye kandi mbona inyungu zirenze izo nabonaga nkiri umuhigi.”
Abagore bo mu Kinigi bavuga ko kwishyira hamwe byaborohereje kubona amahugurwa, guhanahana ubumenyi no gushaka amasoko y’ibyo bakora. Bongeraho ko kuba bakorera hamwe byabongereye ubushobozi bwo kuzigama no guteganya ejo hazaza h’imiryango yabo.
Abaturage bavuga kandi ko ubudozi bw’uduseke bufite uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda, kuko ibicuruzwa byabo bikundwa n’abasura igihugu, cyane cyane ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.





By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Kubungabunga ibidukikije: Abagore bo mu Kinigi batejwe imbere n’ubudozi bw’uduseke basezera ku guhiga inyamaswa first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Amasezerano ya Iran na Amerika: Ibi ni ibyavuzwe na bamwe mu bategetsi bo ku isi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Mu itangazo ry’umuvugizi we, Guterres yagize ati: “Ibi bisobanuye intambwe iganisha ku kurangiza aya makimbirane mu mahoro”.
Mu itangazo rimwe, abategetsi b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani batangaje ko bazakorana bya hafi na Amerika na Iran kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu ngiro.
Iryo tangazo ryabo rigira riti: “Turashima Amerika na leta ya Iran n’abandi babigizemo uruhare, harimo Pakistan, Qatar n’abandi bahuza kuri iyi ntambwe muri dipolomasi.
“Uyu ni umwanya w’amahirwe yo gusubizaho amahoro mu karere no kongera gukomeza ubukungu bw’isi.”
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Sanae Takaichi ari mu ba mbere batangaje ko bishimiye aya masezerano.
Sanae yavuze ko Ubuyapani “bwizeye cyane” ko “guca mu muhora wa Hormuz mu mutekano bizashyirwa mu bikorwa, kandi amasezerano ya nyuma ku ngufu za nikleyeri za Iran azagerwaho vuba bishoboka”.
Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yavuze ko yizeye ko aya masezerano azageza “ku mahoro afatika kandi arambye”.
Albanese avuga ko “mu gihe gusana ibyangiritse bizafata igihe kirekire, gusubizaho iyi nzira y’ingenzi mu bucuruzi ari ingenzi mu koroshya igitutu ku biciro by’ibitoro n’ubukungu, harimo no mu karere kacu”.
![]()
The post Amasezerano ya Iran na Amerika: Ibi ni ibyavuzwe na bamwe mu bategetsi bo ku isi first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel first appeared on IMENA NEWS.
]]>Kuri iki Cyumweru, Starmer yagize ati: “Iki gikorwa cyagenze neza cyakubise ikindi kintu u Burusiya kandi cyibutsa abakomeza guha ingufu intambara ya Putin muri Ukraine ko tutuzabemerera kwihisha.”
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza na yo yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu rukerera rwo ku Cyumweru cyafatiwemo ubwato Smyrtos. Ivuga ko ubwato bwari bwashyizweho ibendera rya Cameroun, bwinjiriwe n’abakomando bo muri Royal Marine Commandos hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi ku nkunga ya kajugujugu ya Chinook n’indi ndege, ubwato bwa gisirikare bwa frigate.
Mu itangazo rye, minisitiri w’ingabo, Dan Jarvis, yagize ati: “Ibikorwa nkibi bisaba ubuhanga, ubunyamwuga n’ubutwari. Ndashimira abakozi bacu b’ingabo ndetse n’ababigizemo uruhare bose.”
Yakomeje avuga ko u Burusiya bwishingikiriza amato yabwo yahishwe kugira ngo butere inkunga intambara yabwo muri Ukraine kandi guhagarika ubu bwato ari igitego ku ntambara itemewe ya Putin.
Minisiteri yavuze ko iki gikorwa cyamaze amasaha atandatu, yongeraho ko ubwo bwato “buzimurirwa by’agateganyo ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza kandi ko buzakurikiranwa ku bijyanye n’impungenge z’ibidukikije cyangwa umutekano”.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje mu kwezi gushize, ko amato y’u Bufaransa ku nkunga y’u Bwongereza yahagaritse ubwato bwikoreye peteroli nabwo bwari buriho ibendera rya Cameroun mu rwego rwo kujijisha.
![]()
The post U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Trump yahagaritse ibitero byari biteganyijwe kuri Iran iri joro first appeared on IMENA NEWS.
]]>Ku rubuga rwe rwa Social Truth, Trump yatangaje ko yahagaritse ibitero byari biteganyijwe iri joro kuri Iran.
Yanditse ko ibitero bitakibaye akurikije ko ibiganiro na Repubulika ya Islam ya Iran byageze ku rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa Iran, kandi bikemezwa.
Ati “Nka Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, nahagaritse ibitero byari biteganijwe kuri Iran muri iri joro.”
Perezida Trump yavuze ko ibiganiro n’ingingo za nyuma, haba mu mushinga no mu buryo burambuye, byemejwe n’impande zitandukanye zirimo, leta zunze Ubumwe za America, Israel, Saoudi Arabia, Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Turukiya, Pakistan, Bahrein, Kuwait, Jordan, Misiri, n’abandi.
Yavuze ko gahunda yo gukumira amato America yashyizeho mu Muhora wa Hormuz izakomeza gukurikizwa kugeza ubwo ariya masezerano asinywe.
Perezida Trump avuga ko igihe n’ahantu amasezerano azasinyirwa bizatangazwa vuba.
Donald Trump yari yatangaje ko muri iri joro Amerika izakurasa Iran “bikomeye”, kandi ko America yongeye kureba uko yagenzura isoko ryose irya petrol na gaz bya Iran mu gihe kitari icya kure.
Nyuma y’iryo terabwoba rya Trump, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare muri Iran bwavuze ko igihe “icuruzwa rya petrol na gaz ryaba ku bantu bamwe, ubwo n’ibindi bya rorera.”
Ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa Iran bunasubije America ko izabona igusubizo “gikaze kurusha mbere” nigerageza kugaba ibitero bishya kuri Iran.
Abayoboye ingabo ba Iran bavuga ko Amerika ivuga iby’amasezerano ariko nyuma igakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibyo bita “kwivuguruza gukabije”.
![]()
The post Trump yahagaritse ibitero byari biteganyijwe kuri Iran iri joro first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Watermelon ‘ifite imbaraga nk’iza Viagra’ – Ubushakashatsi first appeared on IMENA NEWS.
]]>Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kugereranya watermelon na Viagra, umuti wongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Watermelon irimo ikinyabutabire karemano cyitwa citrulline, gifite imiterere isa n’ibinyabutabire nka sildenafil citrate byifashishwa mu gukora Viagra.
Viagra ni umuti ukoreshwa mu gufasha koroshya ikibazo cyo kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo.
Viagra, ijya kandi yitwa sildenafil, ifasha umutima, mu gihe runaka, kwakira no kohereza amaraso mu mubiri binyuze mu kwagura imiyoboro y’amaraso.
Viagra ifasha imiyoboro y’amaraso mu mubiri nk’uko citrulline karemano iboneka mu ibara ry’umuhondo ifasha imiyoboro y’amaraso mu mubiri.
Citrulline iri muri watermelon iruhura imiyoboro y’amaraso kugira ngo irusheho gutwara neza kw’amaraso.
Amaraso atembera neza ni yo atuma igitsina gabo gihagarara neza, iyo amaraso ahagije ageze mu mitsi.
Ubu bushakashatsi kuri watermelon bwakozwe n’ikigo cyo muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwayobowe na Dr. Bhimu Patel, yagize ati:
“Tuzi ko watermelon ari nziza ku mubiri. Ubushakashatsi buracyakomeje ku bindi byiza byayo. Hari byinshi byiza birimo kugaragara mu kurya watermelon.”
Izindi nyungu za watermelon

Kongera amazi: Ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu kugira amazi ahagije kuko kubura amazi mu mubiri bishobora gutera umunaniro, kuribwa umutwe, kubabara imitsi, n’ibibazo bigendanye n’umuvuduko w’amaraso.
Watermelon igizwe n’amazi ku rugero rwa 92%, bityo ni byiza kurya watermelon kugira ngo ifashe umubiri.
Kuringaniza ibiro: Watermelon ifite karori nkeya, bityo nubwo warya watermelon nyinshi, nta ngaruka zo kwiyongera ibiro.
Amazi menshi atuma wumva uhaze vuba kandi akakurinda kumva ushonje cyangwa kurya cyane.
Gukesha uruhu no gufasha amaso: Ibara ry’umutuku rya watermelon rikungahaye kuri karotenoide (carotenoids). Izi ni intungamubiri z’ingenzi ku ruhu.
Carotenoids irwanya ibintu byangiza uruhu, ikarinda imirasire mibi izwi nka UV itera uruhu gusaza vuba, yongera ikorwa rya collagen – proteine zirinda uruhu, yongerera uruhu ubuzima bwiza no kunoga kw’uruhu.
Watermelon irimo kandi vitamine za beta-carotene, zituma uruhu rurushaho kugira ubuzima bwiza kandi zikongera ubuzima bw’amaso.
Igabanya ibyago byo kurwara kanseri na diyabete: Watermelon irimo kandi lycopene, ikinyabutabire umubiri winjiza vuba.
Hari ubushakashatsi kuri lycopene bwerekanye ko iki kinyabutabire ku rugenro runaka kigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye na diyabete, nk’uko bivugwa n’ikigo Integrative Cancer Care.
![]()
The post Watermelon ‘ifite imbaraga nk’iza Viagra’ – Ubushakashatsi first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Icyicaro gikuru cy’umuryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil kigiye kwimurirwa mu Rwanda first appeared on IMENA NEWS.
]]>
Ibihugu 11 nibyo bihuriye ku ruzi rwa Nil, harimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo(DRC)Egypte, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania ndetse na Uganda.
Muri iki gihe, icyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye ahitwa Entebbe muri Uganda, ariko ukagira n’izindi nzego ebyiri z’ingenzi zikora ku rwego rw’uturere twihariye, ari zo; ‘Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program (NELSAP-CU)’ ifite icyicaro cyayo gikuru i Kigali mu Rwanda, ndetse na ‘Eastern Nile Technical Regional Office (ENTRO)’, ifite icyicaro cyayo gikuru i Addis Ababa muri Etiyopiya.
Umuryango uhuza ibihugu bisangiye uruzi rwa Nil, washinzwe mu mwaka wa 1999,ibikorwa byawo by’ingenzi bikaba byibanda ku nshingano eshatu z’ibanze ari zo, guteza imbere ubufatanye mu bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil, gutanga urubuga ku rwego rw’Akarere rutagira aho rubogamiye, rufasha ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil, kubaka icyizere hagati yabyo ndetse no gusangira amakuru n’ibipimo bijyanye n’umutungo w’amazi, no kuganira no kumvikana ku ngamba na politiki zo gucunga amazi bisangiye.
Ikindi ugucunga umutungo w’amazi neza, bijyana no gukoresha uburyo bwo guteganya no kumenyesha hakiri kare ibijyanye n’ibiza biterwa n’amazi, nko gushyiraho ‘System’ imenyekanisha hakiri kare ko hari amapfa mu kibaya cya Nili (Nile Basin Drought Early Warning System) cyangwa se niba hari imyuzure igiye kubaho (Flash Flood Early Warning System), hagamijwe gufasha abaturage n’inzego zibishinzwe kwitegura no kugabanya cyangwa gukumira ingaruka z’ibyo biza.
![]()
The post Icyicaro gikuru cy’umuryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil kigiye kwimurirwa mu Rwanda first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post U Rwanda rugiye kubaka uruganda rushya rw’isukari muri Nyagatare first appeared on IMENA NEWS.
]]>
Minisitiri Prudence Sebahizi yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, aho yavugaga politiki ya Leta y’inganda y’imyaka icumi 2024-2034.
Sebahizi yavuze ko uruganda rw’isukari rwa Kabuye, rudashoboye guhaza isoko ryo mu gihugu, kuko inganda zikenera isukari zigenda ziyongera, ndetse n’abayikoresha mu ngo bakaba bagenda biyongera.
Kabuye ubu ngo iri gutanga munsi y’icumi ku ijana byisukari igihugu gikeneye.
Minisitiri Sebahizi agira ati “ikibazo si ukugabanuka kw’iyo uruganda rutanga, ahubwo ikibazo nuko umusaruro rutanga utigeze wiyongera, kandi abakenera isukari bo bakiyongera.”
Kuri ibi rero, Sebahizi yavuze ko bakeneye inganda byibuze ebyiri cyangwa eshatu nshya, kugira ngo baze bunganire urwa Kabuye.
Yagize ati “Turimo turavugana n’abandi bashoramari, baza tukabaha imirima bahingamo ibisheke, maze bagatanga isukari isoko ryacu rikeneye. Muri iyi minsi, turimo kuvugana n’uruganda rw’Isukari rwo muri Kenya rwitwa RAI kugira ngo ruzaze kubaka uruganda mu Rwanda.”
Uru ruganda, ngo rwasabye hegitari ibihumbi cumi na kimwe byo kubakaho no guhingaho ibisheke bizakoreshwa mu ruganda, kandi ngo zabonetse mu Mutara.
Sebahizi yagize ati “Ni uruganda rufite ikoranabuhanga dukeneye. Uretse isukari, ruzaduha n’ingufu z’amashanyarazi, green energy biturutse mu mirimo yarwo. Ikindi, ruzaduha na Ethanol ikenerwa mu gukora inzoga.”
Aha, ku kamaro k’uruganda, no kuba rushobora kuzaba ruhenze, Sebahizi yasubizaga depite Tumushime wagaragaje impungenge ko ubutaka buzaba bucye, kandi bukenewe n’ibindi bihingwa.
Sebahizi yavuze ko harimo inyungu nyinshi kurusha ibibazo. Uru ruganda icyakora, ngo ntiruzaboneka mbere y’imyaka ine.
Sebahizi, yavuze ko isukari ari igicuruzwa gihenze cyane, aho yavuze ko nyuma y’ibikomoka kuri Peteroli, igicuruzwa gitumizwa hanze gitwara menshi ari isukari.
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije hanze toni 195,610 z’isukari, zifite agaciro ka miliyoni 145 z’amadolari ya Amerika (Miliyari 212 Frw uyu munsi).
Mu mwaka wa 2024, igihugu cyari cyatumije hanze toni 308,000 z’isukari, zifite agaciro ka miliyoni 238 z’amadolari (hafi miliyari 348 Frw). Isukari yari iya gatatu mu bicuruzwa byatumijwe hanze bifite agaciro kanini nyuma ya lisansi na rizikori.
![]()
The post U Rwanda rugiye kubaka uruganda rushya rw’isukari muri Nyagatare first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Rwanda marks World Environment Day as REMA celebrates 20 years of Environmental Stewardship first appeared on IMENA NEWS.
]]>The celebrations, held at the rehabilitated Gikondo Wetland in Kigali, brought together government officials, development partners, environmental experts, academics, private sector representatives, youth, and local communities under the theme “A Global Call for Climate Action.”
Addressing participants, Dr. Arakwiye highlighted Rwanda’s environmental achievements and reaffirmed the country’s commitment to climate action, ecosystem restoration, and sustainable development. She noted that environmental protection remains at the heart of Rwanda’s development agenda and emphasized the need for stronger collaboration to address the growing impacts of climate change.
The Minister pointed to several milestones achieved in recent years, including the Green Gicumbi and Green Amayaga projects, which have restored degraded landscapes, created green jobs, strengthened climate resilience, and improved livelihoods for thousands of households.
She also highlighted the recent launch of Rwanda’s first Automatic Upper Air Station in Huye District, describing it as a major step toward improving climate forecasting and supporting evidence-based decisions. According to her, reliable climate data is essential for helping countries make informed investments and reduce losses associated with climate-related disasters.
Dr. Arakwiye outlined three key priorities guiding Rwanda’s environmental sector: sustainable landscape management, climate-smart agriculture, and sustainable urban development. She stressed that as Rwanda continues to urbanize, economic growth must be accompanied by cleaner air, sustainable transport systems, responsible waste management, and environmentally friendly industrial development.
While reflecting on the importance of environmental governance, she praised REMA for its contribution over the past two decades in ensuring environmental compliance, promoting awareness, and supporting the implementation of environmental policies and regulations.
Providing a historical perspective on the institution’s journey, REMA Director General Juliet Kabera explained that the idea of establishing REMA originated from Rwanda’s Environmental Policy adopted in 2003. She noted that despite the numerous reconstruction challenges facing the country at the time, Rwanda’s leadership understood that sustainable development could not be achieved without healthy ecosystems.
Kabera recalled that REMA was officially established in 2006 and immediately began laying the foundation for environmental management through initiatives such as wetland mapping, environmental impact assessments, and the development of environmental regulations.
Among the landmark achievements she highlighted was Rwanda’s ban on plastic bags in 2008, a policy that has since become internationally recognized as a model for environmental protection. She also pointed to the development of the Green Growth and Climate Resilience Strategy and the restoration of degraded ecosystems such as Gishwati-Mukura, which has since become a national park and UNESCO Biosphere Reserve.
The celebration also recognized the role of young people in environmental conservation. University students who demonstrated exceptional leadership through environmental awareness campaigns and innovative sustainability initiatives received awards in recognition of their contribution to protecting the environment.
Award recipients expressed gratitude for the recognition and pledged to continue mobilizing fellow youth to actively participate in climate action and environmental stewardship.
Participants also commended the strong collaboration between government institutions, private sector actors, civil society organizations, development partners, and local communities, noting that such partnerships have been instrumental in achieving Rwanda’s environmental progress over the past two decades.
As REMA marks 20 years of service, stakeholders emphasized that the journey toward environmental sustainability is far from over. They called for increased climate finance, stronger partnerships, and accelerated action to address the challenges posed by climate change.
The celebration concluded with a renewed commitment to ensuring that environmental protection remains a cornerstone of Rwanda’s development ambitions, while empowering future generations to continue building a greener and more resilient nation.


By: Florence Uwamaliya
![]()
The post Rwanda marks World Environment Day as REMA celebrates 20 years of Environmental Stewardship first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post Miliyari 600 zose ! Igihombo u Rwanda watewe n’inkangu n’imyuzure first appeared on IMENA NEWS.
]]>Ku gihugu nk’u Rwanda kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ni umwanya mwiza wo gukomeza kubakira ku byagezweho mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (Green Economy).
Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyugarije Isi muri rusange, ku buryo n’u Rwanda nk’Igihugu rugerwaho n’ingaruka, kuko nko mu 2023, imyuzure n’inkangu byatwaye ubuzima bw’abantu 131, binatera igihombo cya Miliyari 609Frw.
Aha niho Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, ahera avuga ko gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari uruhare rwa buri wese.
Abigarukaho kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Kabera yagize ati “Ibi biratwereka ko buri Muturarwanda wese mu nzego zitandukanye, agomba kugira uruhare n’ijambo mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubera ko ibikorwa bya muntu ni byo bituma imihindagurikire y’ibihe ikomeza kwiyongera bikabije.”
Yungamo ati “Turasaba inzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera, imiryango itari iya Leta, abacuruzi, urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe. Turahamagarira buri Munyarwanda kurushaho kubungabunga ibidukikije aho dukorera n’aho dutuye, kwirinda no kurwanya ihumana riterwa na pulasitike no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije.”
Abaturarwanda baranasabwa kubungabunga ibishanga, inkombe z’imigezi, n’ibiyaga, no kwirinda kubikoresha nabi. Gutera ibiti no kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda no kwimakaza isuku.
Abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere barahamagarirwa gukomeza gushora imari mu bikorwa birengera ibidukikije, basana urusobe rw’ibinyabuzima, hanatezwa imbere ubukungu burambye.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije w’uyu mwaka (2026), urimo kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”. Aho abaturarwanda basabwa kumva ko hakenewe ibikorwa byihuse kandi bihuje imbaraga mu guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rukomeje gushyira imbere kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri gahunda zitandukanye.
Mu 2020 rwabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye ingamba zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere (NDC 3.0).
Ni ingamba zagombaga kugeza mu 2030, zari zitezweho guhindura imikorere isanzwe mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, gucukura amabuye y’agaciro, gucunga imyanda, amazi n’ibindi, ku buryo imyuka ihumanya ikirere izagabanukaho 38%, igasigara kuri 16%.
Muri izo ngamba, u Rwanda ruteganya ko mu 2030, ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, moto zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari 8%.
Kuva mu 2020 ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, kugeza mu mpera za 2024, mu Rwanda habarurwaga izirenga 7000, ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid).
Iyi gahunda yagombaga gutwara Miliyari 11 z’Amadolari harimo Miliyari 5.3 azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zamaze kubaho, n’andi Miliyari 5.7 azakoreshwa mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry’ikirere. U Rwanda rwabashije kubona Miliyari 4.5 z’Amadolari yo gukoresha muri ibyo bikorwa, muri NDC irangiye ya 2020-2025.
Mu Kwakira 2025, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) ya 2025-2030, hagamijwe iterambere rirambye.

![]()
The post Miliyari 600 zose ! Igihombo u Rwanda watewe n’inkangu n’imyuzure first appeared on IMENA NEWS.
]]>The post I Huye hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw first appeared on IMENA NEWS.
]]>Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y’igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda.
Yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw’amakuru y’iteganyagihe no kuburira abaturage ibigiye kuba. Iyi gahunda ikorera mu bihugu 60 birimo n’u Rwanda.
Umuyobozi ushinjwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.
Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw’umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y’imvura iri mu bicu, ubushyuhe n’ibindi bitandukanye.
Yagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.
Ati ’’Iyi ije itandukanye na ziriya zindi twari dufite kuko zo zageraga kuri metero 10 z’ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse, ibizatuma yifashishwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse no ku Isi muri rusange.’’
Dr. Iyakaremye, yagaragaje ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n’izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.
Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’indege ku bakora ku kibuga cy’indege, kuko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’imimerere y’ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.
Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z’ijoro ndetse na Saa Munani z’amanywa. Bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y’ikirere ku Isi hose.
Minisitiri w’Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.
Ati “Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite iyo nshingano yo kuyitaho tunakorera aka karere duturanye, ntabwo twirebaho gusa twe nk’u Rwanda, tugomba kuyitaho kugira ngo iduhe amakuru azifashishwa n’abatuye aka karere.”
Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.
Byitezwe ko iyi sitasiyo izagira umumaro haba ku bashakashatsi, mu buhinzi no mu igenamigambi ry’igihe gito cyangwa ikirekire, ndetse mu gihe gito sitasiyo imaze ikora ikaba yaratangiye gutanga amakuru ku bihugu bituranye n’u Rwanada, kuko iyo ibipimo bifashwe bihita byohererezwa ibyo bihugu.

Iyi sitasiyo yuzuye i Huye, ije kuba igisubizo mu bipimo cy’ikirere bifasha mu kunoza iteganyagihe


Iyo ‘sensor’ izamuwe mu kirere igiye mu gipirizo ni uku izamuka

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasabye ko iyi sitasiyo ifatwa neza kugira ngo igere ku ntego yayo

Umuyobozi muri Meteo Rwanda, Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke

Iyi sitasiyo yatashywe, ibaye iya mbere mu Rwanda ifite ubushobozi buhanitse
![]()
The post I Huye hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw first appeared on IMENA NEWS.
]]>