Burundi:Abanyeshuri bashinjwa gutuka Perezida barekuwe
Mu gihugu cy’u Burundi, abanyeshuri batandatu bagizwe n’abakobwa 4 hamwe n’abahungu babiri bo ku ishuri ryisumbuye rya Bubanza barekuwe by’agateganyo n’urukiko rukuru rwo mu ntara ya Bubanza. Abo banyeshuri bari bafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gusiribanga ifoto y’umukuru w’igihugu.
- Ifoto ya Perezida Nkurunziza yatumye abanyeshuri 230 birukanwa ku ishuri
Gusa ngo nubwo babaye barekuwe by’agateganyo, urukiko rwa Bubanza rwabategetse ko basabwa kuzajya bahora bitaba ubutabera buri wa mbere.
Ababyeyi b’abo banyeshuri bashimishijwe n’icyo cyemezo cyo kubarekura by’agateganyo, ariko bagasaba ko bokurwaho icyaha baregwa cyo gutuka umukuru w’igihugu, kuko kubw’abo babyeyi, nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko abo bana aribo baribanze iyi foto ya Perezida Nkurunziza.
Bamawe mu banyeshuri baherutse kuraswa n’inzego z’umutekano zo mu Burundi bazira kwigaragambya basaba ko abanyehuri bagenzi babo barekurwa.
- Abanyeshuri bararashwe