AmakuruIkoranabuhanga

Bisi z’amashanyarazi zatangiye gukora ingendo zijya mu ntara

Sosiyete yo muri Kenya iteza imbere serivisi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, BasiGo yatangaje ko nyuma yo kuzana mu Rwanda izindi bisi ebyiri zikoresha ingufu z’amashanyarazi zizajya zikorera ingendo mu cyerekezo cya Bugesera , iteganya kuzana izindi 100 umwaka utaha.

Bisi ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi ya BasiGo, yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2023. Kugeza ubu, ifite esheshatu zikorera mu mihanda itandukanye muri iki Gihugu zirimo ebyiri zashyizwe mu cyerekezo cya Bugesera tariki ya 8 Ukwakira 2024.

Bisi nshya ebyiri za BasiGo zamuritswe tariki ya 7 Ukwakira 2024. Kimwe n’izindi enye zari zisanzwe zikorera mu Rwanda, zifite umwihariko wo korohereza abafite ubumuga. Nyuma y’aho ebyiri nshya zitangiye gukorera ingendo mu Bugesera, iyi sosiyete iteganya ko mu gihe kiri imbere zizajya no mu byerekezo bya Musanze na Huye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari rya BasiGo mu Rwanda, Karim Salum, mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko bisi z’iyi sosiyete zitizwa sosiyete zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi ko zishyurwa hashingiwe ku ngendo ziba zakoze, muri gahunda ya PAYD (Pay-As-You-Drive).

Salum yasobanuye ko iyi gahunda yungura cyane sosiyete zitira bisi za BasiGo.

Ati “Kimwe mu bikomeye twagezeho ni ukuzana uburyo bwa PAYD, bwatumye byorohera abakenera bisi zikoresha amashanyarazi bazibona ku kiguzi gito, bakongera umubare wa bisi zabo mu buryo bufatika. Ubu buryo bwongereye inyungu y’abazikoresha, bubinjiriza miliyoni 200 Frw.”

Yasobanuye ko izi bisi zatanze umusanzu muri gahunda yo kwirinda guhumanya ikirere, kuko iyo ziba zikoresha ibikomoka kuri peteroli, zashoboraga gukoresha litiro 60.000 za mazutu mu ngendo z’ibilometero 180.000 zakoze mu mezi 10 ashize, zigasohora imyuka ya karubone (CO2) yangiza ikirere ipimye toni 71.

Ati “Bijyanye n’intego y’u Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030, binyuze mu bisubizo byacu byo gutwara abantu n’ibintu twifashishije ingufu zisubira.”

Salum yatangaje ko BasiGo ifite intego yo kuzana mu Rwanda umubare wa bisi zikoresha amashanyarazi ujyanye n’izikenewe ku isoko ryo gutwara abantu n’ibintu muri iki gihugu, asobanura ko mu mwaka wa 2025 izazana izindi 100.

Yagize ati “Ubu BasiGo ifite bisi esheshatu zikoresha amashanyarazi zikorera mu mihanda itandukanye yo mu Rwanda. Hari gahunda yo kuzongera, vuba mu mwaka wa 2025 hazaza 100. BasiGo yiyemeje kongera umubare wa bisi zayo, uhura n’izikenewe muri serivisi y’igihe kirambye yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.”

BasiGo yazanye izindi bisi ebyiri zizajya zikorera ingendo mu ntara

Bisi z’iyi sosiyete zifite umwihariko wo korohereza abafite ubumuga

Izi bisi zikoresha ingufu z’umuriro w’amashanyarazi gusa

Excel Tours ni imwe muri sosiyete zikoresha bisi za BasiGo

Mbere y’uko izi bisi zitangira gutwara abagenzi, habanje ibikorwa byo kuzigeragereza mu mihanda miremire

SOURCE:IGIHE

Loading