AmakuruibidukikijeTravel

Bisi za BasiGo zikoresha amashahyarazi zaguye ingendo Zazo zigana mu Ntara

Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo, cyamuritse bisi nshyashya ebyiri zerekeza mu ntara  aho ari ubwa mbere izi modoka zigiye kwerekeza mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Imodoka zamuritswe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, zije ziyongera ku zindi enye zari zisanzwe zikorera mu bice bitandukanye bya Kigali, ndetse Ubuyobozi bwa BasiGo bwamaze impungenge y’imikorere yazo yo mu Ntara kuko bazikoreye amasuzuma ahagije.

Ku ikubitiro BasiGo irakora urugendo rwa Kigali- Bugesera kandi biteganyijwe ko n’izindi modoka zose zizaza zizakorera mu bice by’Igihugu.

Doreen Orichaba, Umuyobozi wa BasiGo  mu Rwanda, agaragaza ko nta mpungenge kuri bisi zikoresha amashanyarazi zerekeza mu Ntara kuko bakoze ubugenzuzi buhagije kandi bwagaragaje ko izi modoka zifite ubushobozi bwo kujyayo zikanavayo nta kibazo zigize.

Avuga ko bagiye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo; Musanze, Nyanza n’ahandi.

Ati: “Umwihariko ni uko hari imodoka igiye gutangira gukorera mu Ntara. Twatangiriye ku izajya iva Nyanza ya Kicukiro yerekeza  i Bugesera kandi twarazigenzuye tubona ko bishoboka ko zakwerekeza mu Ntara zitandukanye no mu Turere dutandukanye.

Yavuze kandi ko bagiye mu duce dutandukanye mu isuzuma mu mihanda nka Kigali-Musanze, Kigali- Nyanza, ati: “… twagiye mu Bugesera inshuro zirenga 10, twakoze ituru ya Kigali- Muhanga kandi twanagiye mu Burasirazuba mu Turere nka Rwamagana, Kayonza, Gatsibo n’ahandi rero twizeye imikorere yizi modoka.”

Doreen akomeza avuga ko babonye imikorere y’imodoka zikoresha amashanyarazi kandi basanze ntakibazo kuko uko zikomeza kuza mu gihugu ari nako bigabanya ikibazo cyagaragaraga mu bwikorezi mu Rwanda.

At: “Uko dukomeza kuzana imodoka nyinshi ni ko dukomeza gufasha guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda. Mu mezi icumi ashize twabonye ko dushobora kwita ku binyabiziga byacu, tukabisukura tukareba niba bateri nta kibazo ndetse nibindi bikenewe kugenzurwa tukabisuzuma mu masaha ya nijoro kuburyo imodoka ishobora gukora umunsi wose nta kibazo.”

Agaragaza ko uko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikomeza kuba nyinshi mu gihugu ari na ko hazakomeza guhashywa ibyuka bihumanya ikirere, kuko byagaragaye ko mu mezi icumi ashize izo bamuritse zakoraga zagabanyije toni zirenga 100 z’ibyuka bihumanya ikirere.

Muhoza Apofia,  Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo gifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go, AC Mobility, yagaragaje ko BasiGo ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda cyane ko ifite umwihariko wo gukoresha ibinyabiziga bidahumanya ikirere.

Avuga ko hari imodoka zikora muri Kigali gusa ariko nibura ubu haje n’iyerekeza mu Ntara, bikaba bitanga ikizere ko no mu zindi ntara zizagerayo ntakabuza kandi ku biciro bisanzwe.

Ati: “Uyu munsi twishimiye ko tubonye n’indi modoka imwe igiye kujya ifasha abantu bo mu Ntara bigaragara ko izi modoka zishobora kujya mu Ntara kandi zikagaruka by’umwihariko iyi igiye kuhakorera ifite ubushobozi bwo gukora amaturu icumi ikiri kuri sharijeri imwe.”

Yongeyeho ko nta mbogamizi ku baturage kuko bamaze kuzimenyera ahubwo ikigoye ari ahantu hahagije ho gushyiriramo umuriro (sitasiyo), ariko na byo bizakemuka kuko izi modoka zikiri mu igeragezwa.

Ati: “Aho bigeze ubu abaturage basigaye bumva ibyo gukoresha imodoka z’amashanyarazi, nubwo sitasiyo zo kuzachingwaho zidahagije ariko impamvu ni uko  dusa nkaho tukiri mu igerageza ryo gukoresha izi modoka ariko hari gahunda yo kuzana izigera muri 300 kandi uko ziza ni ko zizasimbura izamaze iminsi zikora zangiza ibidukikije kandi twizera ko na sitasiyo ziziyongera.”

Mu mezi 12 ari imbere uhereye muri uku Kwakira BasiGo izaba yazanye izindi modoka zigera mu ijana, ndetse nyuma yazo hazahita haza izindi 200.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya imodoka zihumanya ikirere, hagakoreshwa izibungabunga ibidukikije ku buryo 20% by’imodoka muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2030.

U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri BasiGo igejejemo serivisi yo gutwara abantu nyuma ya Kenya.

Loading