AmakuruImyidagaduroMuri Afurika

Anita Pendo Na Gerard Mbabazi Bavuye Kuri RBA

Umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo (umukobwa wirwanyeho) yaseze akazi yaramazeho imyaka icumi hamwe na mugenzi Gerard Mbabazi nawe bakoranaga mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, aho bose bai bamaze imyaka 10 bakora.

Inkuru dukesha Igihe ivuga ko Anita Pendo, yasezeye ku mpamvu ze bwite, anaboneraho umwanya wo gushimira abo bakoranye bose muri RBA.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe kumara imyaka 10 mu kigo kimwe, kandi ni iby’agaciro kuba uyu munsi ndi umwe muri bake bari bamazemo iyo myaka yose.”

Naho Gerard Mbabazi nawe yakoraga mu gisate cy’imyidagaduro, aho yarakunzwe cyane kubera ijwi rye rikurura benshi bamwumvise ndetse yewe nawe akaba yaramaze imyaka 10 kuri RBA.

Mu kiganiro na Igihe yavuzeko agiye gukomereza ku murungo we wa youtube ndetse n’ibindi bishya.

Gerard Ati. “Iyi ni imyaka yo kwikorera kuva ubu ngiye gushyira imbaraga kuri shene yanjye ya Youtube n’ibindi nsanzwe nkora ndetse hari n’ibindi ngiye kwinjiramo kandi mu minsi ya vuba abantu barabimenya.”

Gerard yagiye kuri RBA mu mwaka wa 2014 kuri radiyo magic cyo kimwe na Pendo.

Aba basezeye nyuma yuko hari abanyamakuru batandukanye bakomeye bavuye kuri RBA uruhererekane, mubamaze kugenda twavugamo nka, Uwababyeyi Jeanette, uyu akaba yarabaye n’umudepite, undi twavuga ni Munana kimwe na mugenzi we Ismael mwanafunzi, abahanga mu gusoma amakuru no gukora ibyegeranyo.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading