Amerika irashimangira ko ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda , Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko iki gihugu cyishimira umubano gifitanye n’u Rwanda ndetse kikishimira kuba umwe mu baterankunga mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibi Ambasaderi Erica J.Barks –Ruggles akaba yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga,2016 ku cyicaro cya Ambasade ya Amerika ku Kacyiru i Kigali ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 240 bamaze babonye ubwigenge nyuma kwigobotora ubukoroni bw’Abongereza.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori ,Ambasaderi Erica J.Barks yavuze ko Amerika yishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 240 bamaze babonye ubwigenge.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda , Erica J.Barks-Ruggles
Yakomeje avuga ko uretse kuba Amerika ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda inishimira kuba umwe mu baterankunga barwo Ambasaderi Erica yavuze ko bishimira gukorana neza na leta y’u Rwanda kandi ko bazakomeza gukorera hamwe bazamura umubano hagati y’ibihugu byombi ati’’ Twishimye kuba turi umwe mu baterankunga mu iterambere ry’u Rwanda muri gahunda zitandukanye ubu twatanze miliyoni 175 z’amadorali asaga miliyari 123 z’amanyarwanda akoreshwa muri gahunda z’uburezi, ubuzima , ibikorwa byiterambere no guteza imbere abaturage.”
Abayobozi bishimirira ubwigenge bwa Amerika n’ibimaze kugerwaho
Uwari uhagarariye u Rwanda muri uyu birori ,Amb Kambanda Jeanine akaba n,umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda wifatanyije n’Abanyamerika mu kwizihiza uyu munsi.
Amb Kambanda yakomeje avuga ko tariki ya 4 Amerika yizihirizaho ubwigenge ari nawo munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse kugira ngo ibi byose bigerweho habayeho kubirwanira , kwitanga ndetse n.ibitambo bitambo bitandukanye.
Ati’’Ubwigenge ntabwo ari impano umuntu ahabwa , bubaho nyuma y’intambara, ubwitange ndetse n’bitambo’’
Amb Kambanda Jeanine washimangiye ubufatanye bwa Amerika n’u Rwanda
Yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu nk’igihugu kiri kwiyubaka rwishimira inkunga ruterwa na Amerika ndetse ko ibihugu byombi bigomba gukomeza gusigasira uyu mubano.
Mu kwizihiza imyaka 240 Amerika imaze ibonye ubwigenge, uyu mwaka bifuje kubicisha mu muziki kuko ngo umuziki w’igihugu cyabo ufitanye isano n’amateka yabo kandi ko ubafasha iyo bashaka gutambutsa ubutumwa mu buryo bwihuse kandi bukagera kuri benshi.
Abitabiriye ibi birori bakaba basusurukijwe na Bande y’Ingabo za Amerika zirwanira mu Kirere.
Bande yasusurukije abitabiriye ibi birori
Ubusanzwe Amerika yizihiza umunsi w’ubwigenge tariki ya 4 Nyakanga kuko ariyo tariki baboneyeho ubwigenge gusa Ambasade ya Amerika mu Rwanda yo yahisemo kuwizihiza kuri uyu wa gatanu tariki ya 8.
Amerika yabonye ubwigenge tariki ya 4 Nyakanga 1776 nyuma yo kwigobotora ingoma ya gikoroni y’Abongereza
Bamwe mu bitabiriye ibi birori