AMAFOTO: Perezida Kagame na bagenzi be bakiriwe ku meza n’Igikomangoma Charles
Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=171038
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=171038
Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bari mu Rwanda bitabiriye inama ya Commonwealth, bitabiriye isangira batumiwemo n’Igikomangoma Charles n’umugore we.
Ni isangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma y’uko inama ya CHOGM itangirijwe ku mugaragaro.
Ni na nyuma y’uko kandi Perezida Kagame atangiye inshingano zo kuyobora Commonwealth ahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yongerewe manda ye ho igihe cy’imyaka ibiri nk’uko byari byagenze mu gihe gishize ubwo inama yasubikwaga kubera Covid-19.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze mu cyumba cyabereyemo isangira muri Kigali Marriott Hotel
Akanyamuneza kari kose ku maso yabo…
Ni umusangiro wari wateguwe bisabwe n’Igikomangoma Charles n’umugore we
Igikomangoma Charles aganira n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yaganiraga n’umugore wa Charles, Camilla
Boris, Camilla n’Igikomangoma Charles baganira mu gihe biteguraga guha ikaze abitabiriye iri sangira
Igikomangoma Charles, umugore we na Patricia Scotland baha ikaze abitabiriye
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Nigeria,Muhammadu Buhari
Nigeria n’u Rwanda bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye
Abayobozi bitabiriye iri sangira babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo
Perezida Kagame ahabwa ikaze n’Igikomangoma Charles
Madamu Jeannette Kagame aganira na Patricia Scotland
Abayobozi bakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma nibo bari bitabiriye iri sangira
Ni isangira ryabereye mu cyumba cya Kigali Marriott Hotel