Airtel Rwanda yamenyesheje ibiciro bishya byo kohererezanya amafaranga
Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yamaze gutangaza ibiciro bishya byo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa Airtel Money nkuko byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 1 Kanama 2020.
Ibiciro bishya byerekana ko kohererezanya amafaranga hakoreshejwe Airtel kuri Airtel, kuva ku ifaranga rimwe kugeza ku 1000 Frw umuntu azajya acibwa 10 Frw gusa.
Kuva ku 1 001 Frw kugeza ku 10 000 Frw umuntu azajya acibwa 50 Frw, hagati ya 10 001 na 150 000 Frw acibwe 125 Frw naho kuva ku 150 001 Frw kugeza kuri miliyoni ebyiri acibwe 750 Frw.
Abakoresha Airtel Money bemerewe kohereza no kubikuza miliyoni 4 Frw ku munsi. Kugeza ubu abagera kuri 46% mu banyarwanda bakoresha telefoni bari ku muyoboro wa Airtel.
Kwishyura abacuruzi, moto, amazi, umuriro w’amashanyarazi, serivisi z’irembo, ifatabuguzi rya Televiziyo no gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo hakoreshejwe Airtel Money biracyari ubuntu.
Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere yerekana ko Coronavirus yatumye abahererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga biyongereye.
Mu Cyumweru cya mbere cya Guma mu rugo abahererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bavuye ku bihumbi 600 bagera kuri miliyoni 1.2 mu Cyumweru cyabanjirije icyo, naho ukwezi kwa Mata kujya kurangira bageze kuri miliyoni 1.8.
Airtel Rwanda ikaba yarashyize ibiciro byo koherezanya amafaranga ku igabanuka rya 70% mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo.
Igihe ukoresha Airtel Money yibagiwe umubare w’ibanga ashobora kongera gusaba undi akanze *500*5*3*1*1#, ariko igihe afiteho amafaranga arenze 5000 Frw bimusaba kwegera ishami ryayo rimwegereye.
Umukiliya wa Airtel Rwanda ashobora kohereza amafaranga mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia na Malawi (Airtel kuri Airtel) akanze *500*1*3#.
Ni mu gihe kandi ashobora kubitsa cyangwa kubikuza kuri konti yo muri Banki ikoresha ikoranabuhanga rya telefoni ,iyo akanze *500*6*1# iyo nimero ye yamaze kuyihuzwa na konti muri iyo Banki.
Uwamaliya Florence