Amakuru

Abazatarama mu ‘Urw’Intwari’ basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu

Abagize amatorero nyarwanda akunzwe arimo Ishyaka ry’Intore, Inyamibwa, ndetse n’umuhanzi w’inararibonye Maji Maji basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni urugendo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2025, rufite intego yo kurushaho gusobanukirwa n’umusingi w’igitaramo ‘Urw’Intwari’ bateganya gutaramiramo ku wa 3 Nyakanga muri Kigali Convention Center.

Iki gikorwa cyateguwe na kompanyi Ma-Africa, nk’imwe mu myiteguro iganisha ku gitaramo kizibanda ku rugendo rw’Intwari zarwaniye u Rwanda, kikazahuza abahanzi n’ababyinnyi bashyize imbere umuco n’amateka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uwizeyimana Dany, Umuyobozi wa Ma-Africa, yasobanuye ko gusura iyi Ngoro byari ngombwa mu rwego rwo kurushaho kumva no gusobanukirwa ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu. 

Yagize Ati: Nibatwaravuze ko tugiye gukora igitaramo 

Gishingiye ku  kwibohora ,twagombaga  gutekereza ikintu twakorera abazayaramira abantu kumenya amateke y’urugamba no guhagarika jonoside yakorewe abatusi 1994

Intore Cyogere, umwe mu bayobozi b’Itorero Ishyaka ry’Intore, yashimye uru rugendo rwabafashije kwibutsa amateka y’ukuri. Yagize ati:Ni  urugendo rwiza  twakuyemo ubumenyi twongeye kwiyibutsa amateka y’urugamba ko U Rwanda  ari urw’intwari  bikadufasha nogutegura neza umukino  twateguye

Na ho Rusagara Rodrigue waturutse mu Itorero Inyamibwa yavuze ko iyi ngoro ibitse ibigwi bikomeye by’Intwari z’u Rwanda, ndetse ko kuyisura byabahaye ishusho nyayo y’icyo bagomba kugaragaza mu gitaramo.

usagara Rodrigue, Umuyobozi w’ Itorero Inyamibwa

yagize Ati: “Ni nko gukora ikizamini bataguhereje  kopi  ushonora  ku gitsindwa “

Umuhanzi Maji Maji, umwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo, yavuze ko ari ishema rikomeye gutaramira u Rwanda yagiye abohora akiri muto.

 Ati. “umunsi w’Intwari giteganyijwe kuba tariki 3 Nyakanga 2025, muri Kigali Convention Center, kikazahuza abahanzi n’ababyinnyi batandukanye mu buryo bujyanye no kwibuka intwari no gukomeza gusigasira amateka y’u Rwanda. Abategura igitaramo barasaba Abanyarwanda kugura amatike hakiri kare kugira ngo bazataramane bishimira imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye”.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading