AmakuruUbukungu

Abashoferi 108 Basoje Amahugurwa Yateguwe na RPDC Bahawe Impamyabumenyi

Ishyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga mu Rwanda, RPDC (Rwanda Professinal Drivers Cooperative), ryahaye abashoferi 108 impamyabumenyi, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ikiciro cya mbere mu mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 mu mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga bafatanyije n’umushyitsi mukuru waturutse murugaga rw’abikorera PSF, batangaga impamyabumenyi ku bashoferi bari bitabiriye amahugurwa yamaze iminsi 3 mu mujyi wa Kigali, m’Umurenge wa Kacyiru.

Intego ya mahugurwa kwari ukugirango abashoferi ubwabo hamwe na leta, barebere hamwe uko impanuka zo mu muhanda zagabanyuka kandi arinako bungurana ibiterezo, banibukiranya ko aho bari hose bagomba kurangwa n’indangagaciro na Kirazira biranga buri Munyarwanda.

Leon Pierre Rusanganwa, n’umuyobozi wa gahunda y’umutekano n’ubuzima muri PSF, akaba yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bashoferi babigize umwuga basoje amahugurwa y’iminsi 3, akaba yahaye impanuro aba bashoferi z’uburyo bagomba gukora biteza imbere kandi bakanateza imbere igihugu cyabo.

Leon Pierre Rusanganwa, n’umuyobozi wa gahunda y’umutekano n’ubuzima muri PSF

Rusanganwa Leon Pierre Ati. “Iyi koperative twayishimiye cyane kuko ubusanzwe ntago twagiraga ihuriro ry’abashoferi yewe wasangaga no kubagezaho ubutumwa byagoranaga ariko ubu turizerako bigeye kutworohera kuko 2 cyangwa 3 bishuize hamwe ntakibananira, doreko iyi koperative ari n’ijwi rya buri mushoferi wese kandi na gahunda za leta ubu zigiye kunozwa kuko zibonye banyirazo”.

Leon Pierre, Yasoje avuga ko ubu bagiye kuba abafatanyanikorwa bahafi niyi koperative y’abashoferi ndetse yewe bakanabongerera ubushobozi  kugirango nabo babashe ku bwongerera abanyamuryango babo.

Mukamutara Charlotte, n’umudamu w’umushoferi wabigize umwuga, nawe akaba yahawe impamyabumenyi ariko byakarusho akaba anahagarariye abagore muriri shyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga, akaba yavuzeko iyi mpamyabushobozi ifite akamaro kanini ku mugore w’umushoferi kuko ivuze byinshi kuri we kandi akaba ari n’igisubizo kuri bamwe bajyaga gusaba akazi bagahura n’imbogamizi yo kutabagirira ikizere bumvako badashoboye.

Mukamutara Charlotte, n’umudamu w’umushoferi wabigize umwuga akaba n’umuyobozi w’abagore muri koperative RPDC

Mukamutara Charlotte Ati. “Umugore w’umushoferi yahawe agaciro gakomeye cyane ibyo bituma nawe abona umwanya wo kwiyerekana ko ashoboye koko, akabari mwurwo rwego nshishikariza abandi bagore bagira ubwoba bwo gukora akazi ko gutwara abantu n’ibyabo kuza tugakora kuko ar’umurimo mwiza utanga amafranga ndetse yewe n’ibindi”.

Nshimiryo Jean Marie, n’umushoferi umaze imyaka 13 akora umwuga wo gutwara abantu n’ibyabo, akaba avuga ko nyuma yaya mahugurwa abashoferi benshi bungutse ubumenyi bwishi harimo no kurebera hamwe uko bakiteza imbere kandi bagahesha n’agaciro umwuga wabo.

Nshimiryo Jean Marie, n’umushoferi umaze imyaka 13 akora umwuga wo gutwara abantu n’ibyabo

Nshimiryo Jean Marie Ati. “Hari abashoferi benshi bakoreshaga umuvvuduko mwinshi mu muhanda ugasanga baramuhannye bityo amafanga ye yose agashirira mu kwishyura amadeni, ariko nyuma y’amahugurwa dore ko twigishijwe n’ingeri zitandukanye harimo izishinzwe umutekano wo mu muhanda n’abandi bafite aho bahuriye n’umwuga wacu, nkaba numva ko tugiye kuba urugero rwiza kubanda k’uburyo twafashe ingamba zo gukebura bagenzi bacu mu gihe nabo bakoze nabi”.

Yamfashije Olive, n’umumotari w’umugore w’abigize umwuga akaba nawe yarasoje amahugurwa, aho adahwema kuvuga ko yungukiyemo byinshi bijyanye n’akazi ke kaburi munsi.

Olive Yamfashije Ati. “Aya mahugurwa yari ingenzi cyane kuko mu myaka 5 maze ntwara moto n’ubwambere mpawe impamyabumenyi kandi nkaniyungura byinshi mu bijyanye n’amategeko yo mu mahanda nuko tugomba kwitwararika kugirango tugabanye ipfu ziterwa n’impanuko zo mu muhanga nkuko byari intego y’amahugurwa”.

Yamfashije Olive, n’umumotari w’umugore w’abigize umwuga

Yamfashije, Yakomeje avuga ko abasuzuguraga umumotari w’umugore bavuga ko adashoboye ubu ngubu bagiye kuzajya berekana icyemezako ibyo bakora babizi neza kandi babishoboye.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga, Mugabo Gilbert avuga ko nyuma yaya mahugurwa yabereye mu mujyi wa Kigali, hagiye gukurikiraho abashoferi bo mu ntara kugirango nabo biyungure ubumenyi kandi bakomeze gukurikiza gahunda za leta no gukumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko uri hejuru n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga, Mugabo Gilbert

Bwana Gilbert Mugabo Ati. “Nyuma yaho guhugura abashoferi bo mu mujyi wa Kigali ubu tugiye gukurikizaho abo mu ntara kugirango intego ya koperative twihaye tubashe kuyigeraho”.

Mugabo Gilbert, Akomeza avuga ko aba bashoferi bahawe impamyabumenyi babitezeho kuzafasha leta mu ngamba zayo zo kugabanya impanuka zo mu muhanda nkuko babihuguwe.

Yasoje agira Ati. “Ubungubu turimo kwitegura kwizihiza umunsi w’umushoferi w’umugore ku munsi w’umugore nyirizina ariko kubera ko mu Rwanda hazaba hari ibikorwa byo kwiyamamaza uwo munsi tukaba tuzawizihiza nyuma y’amatora mu rwego rwo kuhaha no guha agaciro umushoferi w’umugore”.

Ishyirahamwe ry’abashoferi babigize umwuga (RPDC), ryashishikarije bano bashoferi kumenya gutanga amakuru kandi nabo bashimira byimazeyo ubuyobozi bwa koperative yo yateguye amahugurwa bityo bakabasha guhura bakungurana ubumenyi.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading