Abashakashatsi ba INES Ruhengeri muri 11 bahanze imishinga ihiga iyindi babihembewe
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Nzeri 2019 , Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga( NCST), bahembye abashakashatsi b’abanyarwanda 11 berekanye imishinga ijyanye n’ubushakashatsi bagezeho igatoranwa muyatsinze kuko ariyo yaje yerekana uburyo bwo guhangana na zimwe mu nzitizi abaturage bagihura nazo mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Mu bahembwe harimo abaturuka mu bigo byigenga ndetse n’abakora mu bigo bya leta, Kaminuza za leta n’izindi zigenga n’ahandi .
Hagaragazwa impamvu yashingiweho mu guhemba abakoze imishinga myiza ikanabasha guhiga iyindi, herekanwe ko hibanzwe cyane kuyaje yerekana ibisubizo birambye kubibazo biboneka cyane m’ubuhinzi ,ikoranabuhanga ndetse n’ubuzima.
Muri rusange abantu 97 baturutse mu bigo 29 nibo batanze imishinga yabo basaba ko yahembwa, ariko 11 gusa yahize indi niyo yatoranyijwe ihembwa agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, iki gikorwa gitangwamo miliyoni 550 Frw.
Umuyobozi w’agateganyo wa NCST, Felly Migambi Kalisa, yavuze ko nubwo abasabye ko imishinga yabo ifashwa bari 97, ariko 11 ariyo yatoranijwe kubera ibyashingiweho birimo ko uwo mushinga ugomba kuba ufite ikintu kinini uzageza ku baturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Yavuze ko iki kigega gifasha abagaragaje imishinga y’ubushashatsi cyatangijwe umwaka ushize na Minisitiri w’Intebe, nyuma y’aho abashakashatsi bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kubona ubushobozi bw’amafaranga.
Yagize ati “Iki kigega cyagiyeho nyuma y’aho tuganiriye n’abashakashatsi batandukanye bakatubwira ko ikibazo bahura na cyo kijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga, iyi niyo mpamvu twavuze ko tugomba gushaka ubu bushobozi.”
Ati “Iyi yagombaga kuba ari imishinga koko ifite ikintu gikomeye izunganira igihugu, iyi siyo nshuro ya nyuma kuko bizajya bikorwa buri mwaka kugira ngo dufashe abashakashatsi bacu gukora ibyo abanyarwanda bakeneye.”
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya INES Ruhengeri ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi , Dr. Niyonzima Niyongabo François, akaba ari umwe mu batoranijwe bamuritse imishinga yemewe mu yatsinze, yagaragaje ko banejejwe n’ibehembo byatanzwe ,anashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba zayo nziza zigamije kuzamura no guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Nkuko Dr. Niyonzima Niyongabo François yabigarutseho , yavuze ko umushinga wabo watoranijwe ukanahembwa , uzibanda kubushakashatsi bugamije kurandura burundu ibyonnyi byajyaga byibasira ibihingwa , aho bazatoranya ibiti 100 mugihugu hose bishobora kuvura indwara , hifashishijwe ubudahangarwa bwabyo mu kuvura , bikazavamo imiti yakwica udukoko cyangwa bagiteri(Bacteria) bibangamira ibihingwa.
Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura, witabiriye iki gikorwa yavuze ko iyi gahunda yashyizweho na guverinoma muri gahunda yihaye yo kugira igihugu giteye imbere ariko gishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga.
Yavuze ko iyi mishinga yatoranyijwe hagendewe koko ku bushobozi bwayo.
Ati “Ibi biragaragaza ubushake bwa Guverinoma bwo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi na gahunda z’iterambere. Leta ishyize imbere gufasha imishinga igaragaza ubushakashatsi, ku rwego rw’igihugu hashyizweho uburyo bwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga n’imibare kandi hagiye hashyirwaho ibigo by’icyitegererezo ahantu hatandukanye.”
Yavuze ko iyi mishinga izafasha mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu igabanye ibibazo aho bikiri n’ibindi.