Abarenga ibihumbi 4 bagiye guhabwa impamyabushobozi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) riteganya guha impamyabumenyi n’impamyabushobozi abanyeshuri 4562 barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza. Ibi byatangajwe na Dr. Sylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru wa RP, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 28 Gicurasi 2025.

Mu banyeshuri bazahabwa impamyabushobozi, 1489 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ni ku nshuro ya munani iri shuri ritanga izi mpamyabumenyi.
Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024, aho abanyeshuri 3024 bahawe impamyabushobozi, uyu mwaka hiyongereyeho abarenga 1500. Icyo gihe, abakobwa bari 29.2% naho abahungu 70.8%.
Dr. Mucyo yavuze ko 70% bya abarangije muri 2024 bafite ibyo bakora, naho 59% babonye akazi, 11% bakomeje amasomo cyangwa barimo kwimenyereza umwuga, naho 18% bihangiye imirimo ku buryo binjiza nibura ibihumbi 400 Frw buri kwezi.
RP ifite amashami umunani arimo IPRC Kigali, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Musanze, IPRC Karongi, IPRC Ngoma na RP Gishari College.
Ibi bigaragaza uruhare rukomeye uru rwego rugira mu gutanga ubumenyi ngiro no kongerera urubyiruko amahirwe yo kwihangira imirimo cyangwa kubona akazi gahamye.
