Abanyarwanda baba mu Burayi bagiye kuganira ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yateguye ibiganiro bizayihuza n’Abanyarwanda baba mu Burayi bigaruka ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Ni ibiganiro biteganyijwe kuzaba ku wa 21 Gashyantare 2026, bikazabera i Paris mu Bufaransa. Bizahuriramo n’Abanyarwanda biganjemo abakiri bato bavukiye mu mahanga cyangwa abavuye mu Rwanda bakiri bato ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.
Ibi biganiro kandi bizitabirwa n’abahagarariye imiryango y’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.
Igikorwa cyateguwe nk’ahantu ho gusangira no guhana ibitekerezo, no gusangira amakuru, kikaba kizatanga amahirwe yo gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda mu guharanira ubumwe, guhangana n’ibibazo byagiye bigaragara mu myaka yatambutse no kugaragariza ababa mu mahanga amahirwe ashobora gutuma bakomeza gukorana bya hafi n’igihugu cyabo.
Ni ibiganiro kandi bifatwa nk’umwanya mwiza wo guha buri wese urubuga rwo kugaragaza uburyo abayeho, isano afitanye n’u Rwanda n’uburyo ababa mu mahanga bakomeza gukomera ku muco n’indangagaciro by’u Rwanda mu Burayi.
Ibiganirwaho kandi harimo uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umuco, uruhare rw’amahuriro atandukanye mu gukomeza ubumwe, uruhare rw’umuryango mu gutanga amakuru ya nyayo n’ibindi.
Ni igikorwa kizatangirwamo imbwirwaruhame zitandukanye, ibiganiro bizahuriramo inzobere zitandukanye, ubuhamya n’ibindi.
Byitezweho gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho kunga ubumwe, indangagaciro z’u Rwanda, kwigisha urubyiruko umuco wo gushyigikirana, kubahana no kudaheranwa.
![]()

