Amakuru

Abahagarariye Inteko y’u Rwanda n’iya EALA basuye RDF muri Sudani y’Epfo

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Mukabaramba Alvera ari kumwe n’abandi Basenateri, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) baturutse mu Rwanda ndetse n’Abadepite nyarwanda, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iryo tsinda ry’abashyitsi ryari riyobowe n’Umuyobozi wa  Diyaspora Nyarwanda muri Sudani y’Epfo, bakaba basuye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda zikorera i Durupi mu Mujyi wa Juba ari na wo Murwa Mukuru w’icyo gihugu.

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zoherejwe muri ubwo butumwa Col BM Cyubahiro, afatanyije n’abandi basirikare bakuru bari kumwe muri ubwo butumwa bwa Loni.

Bashimiye ndetse baha ikaze Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Mukabaaramba Alvera n’itsinda bari kumwe, by’umwihariko kuba bafashe umwanya wabo muri gahunda bari bafite, bagasura Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo Gihugu.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe i Juba muri Sudani y’Epfo habereye  imikino ihuza abagize Inteko zishinga Amategeko mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC Inter-Parliamentary Games), yatangiye ku wa Gatanu taliki ya 25 Ugushyingo, ikaba yasoje ku wa Kane taliki ya 1 Ukuboza 2022.

Iyi mikino ngaruka mwaka ibaye ku nshuro ya 12, yahurije hamwe abagize Inteko y’Akarere ndetse n’izibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit.

Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) buvuga ko iyo mikino igira uruhare rukomeye cyane mu guhuza no kurema umubano wimbitse mu bagize Inteko zishinga amategeko z’Akarere, abayobozi ndetse n’abaturage b’ibyo bihugu nk’uko bigaragara mu gika cya mbere cy’ingingo ya 49 mu masezerano ashyiraho EAC. 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Kwagura no kwimbika mu kwihuza k’Umuryango binyuze mu kongera ibikorwa byimakaza isura nziza y’Umuryango mu baturage bawo.”

Abagize Inteko Zishinga Amategeko barushanijwe muri siporo zitandukanye uhereye ku mupira w’amaguru, basketball, gusiganwa n’amaguru, , tug-of-war, volleyball n’indi mikino itandukanye harimo no kuba uyu mwaka harazanywemo imikino yihariye y’abafite ubumuga.  

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *