Abafashijwe na JOC/F Rwanda guhindura ubuzima barayivuga imyato
Benshi mu bafashijwe guhindura ubuzima ndetse inzozi zabo zikaba impamo biturutse ku nkunga zitandukanye bakesha umuryango wegamiye kuri Kiriziya Gaturika JOC/F Rwanda barayivuga imyato nyuma yo kugera kuri byinshi byatumye babasha kwiteza imbere , bahereye kuri bimwe bikubiye mubumenyi bagiye bahabwa , ibi bikaba byarababereye imwe mu ntambwe yo kwiyubaka ndetse no guteganyiriza ahazaza habo.
Nkuko bikubiye mu ntego z’uyu muryango JOC/F Rwanda ndetse bikaba no mumahame yawo kuntero igira iti: “ UMUKOZI ARUTA ZAHABU Y’ISI YOSE “ nkuko byavuzwe na Caridinali Yosefu Cardijn wawutangije , ubusanzwe wimakaza guhuriza hamwe urubyiruko rw’abakozi no kurufasha gusuzumira hamwe ibibazo byarwo no gushakira hamwe ibisubiso bihamye kandi birambye hagamijwe kwigira kandi rumurikiwe n’ivanjiri ,hakoreshejwe uburyo bwayo :Kureba,Kwitegereza no gukora.
Mumagambo ye yuje gushima , Munyabuhoro Jean de Dieu utuye mu karere ka Gakenke , Umurenge wa Muhondo , nyuma yo kurangiza amashuri y’imyuga yize ku nkunga y’umuryango JOC/F Rwanda bikamubera imbarutso yo kugukabya inzozi ze kandi nyamara yarabonaga kuri we bisa nibidashoboka , abiheraho agasanga waramubereye umubyeyi ukomeye cyane ko nubusanzwe yari imfubyi.
Yagize ati “ Ndahanya ko ubuzima nari mbayeho mbere yo gufashwa na JOC/F Rwanda ntari norohewe n’ubuzima bigakubitiraho no kuba nari imfubyi ndetse sinigeraga mbona no mu ntekerezo zanjye ko inzozi nakuranye zazigera ziba impamo , kubw’amahirwe naje kwisanga ndi mubatoranijwe gufashwa kwiga gutunganya imisatsi ,kuva ubwo nkimara kurangiza amasomo ntagira no gushyira mubikorwa ibyo nize , bidatinze mbona umusaruro wabyo kuburyo ntazibagirwa ineza y’umuryango JOC/F Rwanda.
Yongeyeho ko mubyo yabashije kugeraho harimo kuba afite inzu ye bwite itunganya ibijyanye n’ubwiza bw’imisatsi nibindi bijyanye nabyo (Salon de Coiffure) akaba atagikorera abandi , hakiyongeraho no kuba yariyubakiye inzu yo guturamo adakodesha.
Avuga kandi ko mu bushobozi afite abasha gukorana neza n’amabanki ndetse akanishyurira inguzanyo ahabwa ku gihe , bityo iterambere yifuza rikihuta.
Bamwe mu bakobwa bagize itsinda bahuriyemo nka batewe inda zitifuzwa ,nabo bakaba bari mubafashijwe guhindura ubuzima n’umuryango JOC/F Rwanda nyuma yo kwigishwa imyuga bakanahabwa ibikoresho bibafasha gushyira mubikorwa ibyo bize , bahamya ko aho bavuye naho bageze babikesha inkunga y ‘uyu muryango,ntacyo babinganya hashingiwe ku iterambere bagezeho no gusubizwa agaciro nyuma yuko bari baratereranywe n’imiryango bavukamo , kuri ubu bakaba barongeye kugira ijambo no kuba icyitegererezo kubandi.
Mukiganiro Umuyobozi Mukuru w’umuryango JOC/F Rwanda Jean Bosco Harerimana yahaye ikinyamakuru Imena Media Group yagarutse kuri amwe mu mahame ngenderwaho agize umuryango JOC muri rusange , avuga ko yose akubiye mu mateka yawo uko ari , hanashingiwe kuntego z’uwawushinze ariwe Caridinali Yosefu Cardijn arizo : -Gutuma urubyiruko rw’abakozi bakorera mu bwisanzure kugira ngo babeho neza
-Kuba abahamya b’Imana na Yezu Kristu mu bakozi b’isi yose.
Byumwihariko JOC/F Rwanda ukaba ari umuryango ushingiye ku kwemera , ufite intego rusange yo guteza imbere urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu kugirango bagire imibereho myiza.
Yakomeje avuga ko ifite intego zirimo no Gukangurira urubyiruko kwikemurira ibibazo by’ubuzima ndetse no kurwigisha imyuga inyuranye kandi iberanye naho bakorera bakanateza imbere umwuga n’ubumenyi byiyongeraho no kubabatoza kuba abakristu b’ingenzi , aha rero niho yagarutse kubikorwa by’uburezi bwa mashuri y’imyuga afasha urubyiruko arimo :Ubukanishi , Gutunganya imisatsi n’ubwiza , Kudoda , Gusudira n’amashanyarazi.
JOC/F Rwanda ifite abanyamuryango 6,904 bagizwe n’abakobwa 3,770 n’abahungu 3,134 bibumbiye mu makipe 403,n’amatorero 143 JOC/F Rwanda kandi ikaba ikorera mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 ndetse no muri Diyosezi zose zigize kiliziya Gaturika.