Ababyeyi baratabaza kubw’ ubucucike bukabije burangwa mu bitaro bya Kabgayi
Mu Karere Ka Muhanga, ababyeyi bagana ibitaro bya Kabgayi barasaba Inzego zifite ubuzima mu nshingano kubashakira ibindi byumba bazajya babyariramo kuko hari ubucucike bukabije bityo bikaba bituma batabasha kwisanzura.
Bamwe mu bahabyarira, abarwaza cyangwa ababaherekeza binubira umubyigano n’ubucucike biri ku rwego rwo hejuru ,bakavuga ko buri gitanda cyose kiba kiriho ababyeyi babiri cyangwa batatu.
Abo baturage bavuga ko umubare w’ababyeyi bagana ibi bitaro ari munini ku rugero ibitaro bitabasha kwakira, ariko kubera ko abaforomokazi n’abaganga batabasubizayo, bikaba ngombwa ko babakira batitaye kuri uwo mubare uruta kure ingano y’iyi nyubako.
Mwiseneza Valens avuga ko yaje aherekeje umugore we aje kubyara, bahageze umugore we ahita yibaruka, bamushyira ku gitanda kimwe n’undi mubyeyi mugenzi we bose bafite impinja.
Ati”Byasabaga ko abo babyeyi bajya ibihe byo kuryama bakita Ku bana babo kuko batari kubona aho babaryamisha.”
Muhorakeye Anne Marie wari ufite mukuru we muri ibi bitaro avuga ko hari n’abahitamo gusasa hasi ku isima aho kugira ngo babyiganire ku gitanda kimwe.
Ati”Twumvaga ibitaro by’ababyeyi bishyashya bigiye gutangira kugira ngo biruhure abahabyarira none imyaka ibiri irashize bitaratahwa.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi ,Dr Muvunyi Jean Baptiste yavuzeko ibyo ababyeyi bataka ari ukuri kuko ubucucike bw’abahabyarira buri ku kigero cya 80%.
Muvunyi avuga ko iyo urebye uyu mubare wa 80% w’ababyeyi bahabyarira ukabije gusa akavuga ko ababyeyi babiri aribo baba baryamye ku gitanda kimwe.
Ati”Usanga buri kwezi twakira ababyeyi 400 nibura.”
Dr Muvunyi avuga ko 55% muri bo ari ababagwa bakahamara igihe kuko hari bamwe babanza gutinda mu bigo Nderabuzima mbere yuko bazanwa iKagbayi byananiranye.
Muvunyi yongeraho ko nta babyeyi batatu bashobora kuryama ku gitanda kimwe, kubera ko ari gitoya cyane, akavuga ko abavuga ibyo bashyiramo amakabyankuru.
Cyakora yasabye ababyeyi n’abarwaza ko mu mezi abiri ari imbere bazaba batangiye gukorera mu Bitaro bishyashya kuko byo birimo ibitanda byinshi.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko bwari bifite ikizere ko ibitaro bya Nyabikenke ni byuzura, umubare w’ababyeyi by’umwihariko n’abarwayi muri rusange uzagabanuka, ariko bukavuga ko kugeza ubu ukiri hejuru kuko nta Serivisi y’ababyeyi ibyo bitaro bifite kugeza ubu.
By: Imena