Ababyeyi ba Jordan bamwizihirije isabukuru y’amavuko
Mu byishimo byinshi Jordan ari nawe shingiro rya “Jordan Foundation” ,Umuryango wita kubana bafite ubumuga bwo kutabona,yakorewe isabukuru y’imyaka 2 amaze avutse nkumwana wishimiwe cyane mu muryango,aho yari kumwe n’ababyeyi be ,inshuti z’umuryango ,byu mwihariko muri ibi birori by’isabukuru y’amavuko,Jordan akaba yarasangiye ibyishimo n’abana bagenzi be babana mu buzima bwa buri munsi nk’abavandimwe bakunzwe kandi barerwa kimwe ,bakaba bitabwaho n’umubyeyi ubakunda kandi wabitangiye ,cyane ko aba bana bahuje ubuzima.
Mu byishimo by’isabukuru y’amavuko Jordan akikijwe nabana bagenzi be.
Bahati Vanessa umubyeyi wa Jordan ,mu magambo yuje urukundo yagaraje ko kuba yakoreye umwana we Jordan isabukuru y’amavuko, arimwe mu mpamvu yo kumugaragariza ko amukunda cyane,amwifuriza ibyiza byose, kandi akaba amufitiye icyizere ko azaba umugabo,ndetse ibi bikaza bishimangira indangaciro ze nk’umubyeyi usanzwe arangwa n’impuhwe n’urukundo nkuko asanzwe abigaragariza abana yitaho,aba nabo bakaba bari bifatanije na Jordan mu byishimo byisabukuru y’amavuko.
Yagize ati “Jordan numwana wanjye nkunda cyane,nifuriza ibyiza byinshi, ndetse nkamukorera ibirenze ibyo abandi bakorerwa kuko ni umugisha kumuryango wacu. Abana bahuje ubuzima batumiwe mu isabukuru kugirango mbagaragarize ko mbakunda urukundo nkunda Jordan kuko ariwe wamfunguriye inzira yo kubamenya ,bose hamwe ni beza cyane mbafitiye icyizere ko bazaba abantu bakomeye, kandi mpora nsaba Imana gukomeza kubandindira”
Bahati Vanessa niwe watangije umuryango Jordan Foundation ukorera mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo,ukaba wita kubana bafite ubumuga bwo kutabona ,nyuma yo kubona ubuzima bubi burimo ibibazo by’inzitane bahura nabwo mu gihe cyose batitaweho ngo berekwe impuhwe za kimuntu,banahabwe ibyo abandi badahuje ubuzima bahabwa,kugez’ubwo bigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu cyangwa Isi muri rusange.
Bahati Vanessa aterwa ishema na Jordan