AmakuruPolitiki

Amerika Yafatiye Ibihano Abagenerali 4 ba RDF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano abayobozi bane bakuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ibashinja kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare bivugwa ko byabereye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ibi bihano byatangajwe binyuze mu Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura no gufatira ibihano abantu n’ibigo (OFAC).

Abafatiwe ibihano barimo:

  • Maj. Gen Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda;
  • Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commander);
  • Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda;
  • Brig. Gen Stanislas Gashugi, ushinzwe ibikorwa bya Special Forces.

Ibyo Bashinjwa

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika, aba basirikare bakuru bashinjwa kugira uruhare mu gutegura, gushyigikira cyangwa koroshya ibikorwa bya gisirikare byavuzwe ko byabereye mu burasirazuba bwa Congo. By’umwihariko, Gen Mubarakh Muganga ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gutegura ibitero byavuzwe ko byafashije umutwe wa M23 mu kwigarurira ibice bitandukanye muri ako karere.

Amerika ivuga ko ibikorwa by’aba bayobozi byagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere no kongera umubare w’abaturage bava mu byabo kubera imirwano. Uburengerazuba bwa Congo bumaze igihe buhanganye n’intambara z’imitwe itandukanye iharanira kugenzura ibice bikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta yakomeje guhakana ibirego byo kugira uruhare mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, igaragaza ko ibikorwa byayo bigamije kurinda umutekano w’igihugu no guhashya imitwe irushinja guhungabanya umutekano warwo.

Icyo Ibihano Bisobanuye

Ibihano byafatiwe aba bayobozi birimo gufatira imitungo yabo yose iri ku butaka bwa Amerika cyangwa iri mu maboko y’ibigo by’imari bikorana na Amerika. Ibi birimo amafaranga, konti za banki, n’indi mitungo yose ishobora kuba ifitwe cyangwa igenzurwa na bo.

Byongeye kandi, imitungo yose bafitemo imigabane ingana na 50% cyangwa irenga yaba ibanditse ku mazina yabo cyangwa itabanditse na yo ihita ifatirwa. Ibi bivuze ko niba umwe muri aba bayobozi afite imigabane myinshi mu kigo runaka gifite imikoranire n’ibigo byo muri Amerika, icyo kigo na cyo gishobora guhura n’ingaruka z’ibi bihano.

Nanone, abaturage ba Amerika n’ibigo byayo babujijwe gukorana ubucuruzi cyangwa indi mikoranire iyo ari yo yose n’aba bayobozi bafatiwe ibihano, keretse habonetse uburenganzira bwihariye butangwa na Minisiteri y’Imari.

Ingaruka Zishoboka

Abasesenguzi bavuga ko ibi bihano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikoranire mpuzamahanga y’aba bayobozi no ku bushobozi bwabo bwo gukoresha serivisi z’imari mpuzamahanga. Nubwo ibihano bidahita bihindura imiterere y’ubuyobozi bw’ingabo imbere mu gihugu, bishobora kongera igitutu cya dipolomasi ku Rwanda.

Iki cyemezo kandi gishobora kongera umwuka mubi hagati y ‘U Rwanda na Washington, mu gihe umubano w’u Rwanda na Congo umaze igihe urimo amakimbirane ashingiye ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Umutekano w’Akarere mu Rujijo

Uburasirazuba bwa DRC bukomeje kuba isoko y’umutekano muke, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje guhangana n’ingabo za Leta. Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gutuma abaturage benshi bahunga ingo zabo, bikongera ikibazo cy’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.

Amerika ivuga ko ibi bihano bigamije gushyira igitutu ku bayobozi bireba kugira ngo ibikorwa bishinjwa bihagarare no gushishikariza inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane.

Mu gihe impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye kuri iki kibazo, haracyategerejwe uko u Rwanda ruzitwara ku byemezo byafashwe na Amerika n’ingaruka bizagira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku mutekano w’akarere muri rusange.

By: Uwamaliya Florence

Loading