Abatavuga rumwe na Tshisekedi bahuriye mu biganiro i Rome
Abayobozi batanu bo mu ihuriro C64 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri RDC, bari i Rome mu Butaliyani mu biganiro bigamije guhuza umurongo ku bibazo bya politiki n’umutekano byugarije igihugu cyabo.
Ibi biganiro byatangiye tariki ya 26 Ukwakira 2026 biri guhuza Martin Fayulu wo mu ishyaka ECIDé, Moïse Katumbi wa Ensemble, Delly Sesanga wa Envol, Matata Ponyo Mapon wa LGD na Jean Marc Kabund wa ACh.
Prince Epenge wo mu ishyaka ADD Congo akaba n’Umuvugizi w’ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi we ntiyashoboye kujya i Rome kuko yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kinshasa tariki ya 25 Ukwakira, afungwa ashinjwa gutangaza ibihuha.
Mu byaganiriweho ku munsi wa mbere w’ibi biganiro harimo guhuza ijwi mu kwamagana ifungwa rya Epenge no gusaba ko afungurwa vuba kandi nta yandi mananiza.
Amakuru ava mu barebwa n’ibi biganiro avuga ko bahisemo kubanza kuganira ku bibahuza, ingingo zikomeye n’ibindi bishobora kubatandukanya bikaganirwaho ku munsi wa kabiri kandi babitangiye nk’uko babyumvikanyeho.
Aba bayobozi bari bateganyije kugeza ku banyamakuru imyanzuro y’ibiganiro bagiranye ku munsi wa mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira, ariko kugeza ku mugoroba wo ku wa 26 Ukwakirahari hakiri ingingo batumvikanyeho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira, aba banyapolitiki basubukuye ibiganiro, ariko ikibazo gikomeje kubagora ni umurongo uhuriweho bashobora gufata kuri Joseph Kabila winjiye mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa RDC akoresheje intwaro.
Umwe mu bitabiriye ibiganiro yasobanuye ko kutamagana Kabila bishobora gufatwa nk’aho bamushyigikiye mu buryo buziguye, mu gihe kumwamagana na byo bishobora gufatwa nko gushyigikira PerezidaTshisekedi.
Iri huriro rishaka kugaragaza ko ritagendera kuri rumwe muri izi mpande zombi, ari na yo mpamvu rikomeje gushaka amagambo aboneye kandi yumvikanyweho akwiye gukoreshwa n’abitabiriye ibi biganiro bose.
Ku ngingo y’ibiganiro by’Abanye-Congo, bahuriza ku cyifuzo cy’uko ibiganiro byahuza abafashe intwaro n’abatarazifashe, kandi ubuhuza bwa Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bukagumaho.
Ihuriro C64 ryashinzwe muri uyu mwaka, rigamije ahanini kurwanya umugambi w’ubutegetsi bwa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, aho bivugwa ko ashaka kuyobora RDC muri manda zirenze ebyiri.
Abanyapolitiki barigize bibutsa Tshisekedi ko Itegeko Nshinga ritagomba gukorwaho, ko akwiye kuzirikana ko mu 2028 azava ku butegetsi ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

