Muri BPR Bank, Umuyobozi Mukuru Patience Mutesi yasezeye

BPR Bank Rwanda Plc yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo, aho Umuyobozi Mukuru, Patience Mutesi, azava kuri izi nshingano ku wa 31 Ukwakira 2026.

Mutesi yari amaze imyaka ine ayobora iyi banki, muri iki gihe ifite umutungo wa miliyari 1491 Frw.

Amakuru y’uko agiye kuva ku buyobozi akubiye mu itangazo ryo ku wa 23 Ukwakira 2026 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Paul Russo.

Tariki ya 1 Ugushyingo, Mutesi azasimburwa by’agateganyo na Xavier Mugisha Shema usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.

Mu itangazo ryayo, banki ntiyatanze ibisobanuro birambuye, ahubwo yavuze ko Mutesi ayisezeye kugira ngo “akurikire izindi nyungu n’ibindi bikorwa ashaka kwitaho.”

Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi bw’iyo banki bavuze ko “bababajwe n’icyemezo yafashe, ariko bakacyubaha, kandi bakamushimira byimazeyo ku buyobozi bwe n’umurava yagaragaje mu kazi” kuva yatangira kuyiyobora muri Gashyantare 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *