Israel igiye mu matora y’ingenzi cyane ashingiye ku mutekano na demokarasi

Abanya-Israel bitabiriye amatora benshi bafata nk’amwe mu y’ingenzi cyane abayeho mu mateka y’iki gihugu.
Amakuru avuga ko abantu 70,000 bari bari mu mahanga basubiye iwabo gutora, uwo mubare ukaba utari warigeze ugera aho mbere, mu gihe abagera ku 500,000 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.
Ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa gatanu ryumvikanisha ko Benjamin Netanyahu, w’imyaka 77, usanzwe uri ku butegetsi ahanganye mu buryo buri hafi kwegerana n’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo Gadi Eisenkot, w’imyaka 66, mu guhatanira kuba minisitiri w’intebe.
Ariko biteganyijwe ko yaba urugaga rwa politike rwa Netanyahu, yaba urugaga rwa politike rwa Eisenkot, nta na rumwe muri zo ruzatsindira imyanya 61 icyenewe kugira ngo rushyireho leta y’ubwiganze – ibyo bikaba bisobanuye ko imbere aha hashobora kuba amakimbirane ya politike ashobora kumara ibyumweru cyangwa amezi.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe ahanini n’ingingo y’umutekano – uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi runenga cyane Netanyahu ku byagenze nabi mu rwego rw’umutekano bitari byarigeze bibaho byatumye haba ibitero kuri Israel biyobowe n’umutwe wa Hamas ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, byiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 bagashimutwa bakajyanwa muri Gaza.
Urwo ruhande rwasabye ko hashyirwaho akanama k’iperereza kigenga, kagakora iperereza kuri ibyo bitero. Netanyahu amaze igihe kirekire yanga ko ako kanama kajyaho, agashimangira ko kamurenganya.
Nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kumunenga, Netanyahu nanone yigaragaje nk’umuntu umutekano wa Israel ushingiyeho – atanga ingero z’izo yise intsinzi zitanga inyungu z’igihe kirekire yagezeho mu ntambara za Israel mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse n’umubano wa hafi afitanye na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Uburyo bw’imitegekere bwa Israel bwo guhagararira abaturage bijyanye n’amajwi uruhande runaka rwagize, bwagiye butuma buri gihe habaho za leta zishingiye ku ngaga – ndetse guhatanira ubutegetsi bishobora, kandi byabayeho, gutuma habaho amahuriro atari yitezwe. Ariko aya matora uko bigaragara arimo abakandida begeranye cyane mu kugira amahirwe yo gutsinda.
