Abagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko basabwe kuruhesha ishema

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier, yasabye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026 kuzegukana imidali no guhesha igihugu ishema.

Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026 ubwo yabashyikirizaga ibendera ry’igihugu mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo i Remera.

Imikino Olempike y’Urubyiruko, yitabirwa n’abatarengeje imyaka 17, izabera i Dakar muri Sénégal kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026. Bizaba ari inshuro ya kane iri rushanwa rikinwa ndetse ni ubwa mbere igikorwa cya Komite Olempike cyo kuri uru rwego kizaba kibereye ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu irimo gusiganwa ku maguru, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung-Fu Wushu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier, yabwiye aba bakinnyi bakiri bato ko uretse guhagararira igihugu, kwitabira iyi Mikino ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zabo.

Ati “Ni ibintu byiza guhagararira igihugu, noneho ku myaka mike nk’iyanyu. Ni cyo gihe cyo kugaragaza icyo mushoboye n’aho mushaka kugera. Muzakore ibyo mushoboye byose, uko mwatojwe. Intego ya mbere igomba kuba imidali kandi bidakunze mukagaragaza ko ntako mutagize.”

“Komite Olempike ndagira ngo mbashimire, mwakoze akazi keza, n’abatoza bose, urugendo rw’imyaka ibiri mumaze mwitegura. Biragaragara ko tugiye gutsinda. Njye mfite icyizere ko bizashoboka nkurikije abana mbona hano. Uko mwajyaga mwitwara, mutwara imidali twabibonaga, rero mugende muheshe igihugu cyose ishema kuko turabashyigikiye.”

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yavuze ko abakinnyi bagize imyiteguro ihagije ndetse yizeye ko bazitwara neza muri iyi Mikino berekejemo.

Ati “Imyiteguro imaze igihe itangiye, abakinnyi bakoze imyiherero itandukanye hano mu Rwanda banitabira amarushanwa mpuzamahanga kuva mu mwaka ushize hari abagiye bitabira ayo marushanwa bakitwara neza.”

Yongeyeho ati “Nizera ko nkurikije imyitozo bahawe n’ayo marushanwa bitabiriye, ubu ni cyo gihe cyo guhangana mu mikino tumaze imyaka ine twitegura. Turabizeye dukurikije ibyo bagiye bagaragaza, nta kabuza n’aha bazitwara neza.”

Akimana Donatha usiganwa ku magare, kuri ubu ukubutse muri Shampiyona Nyafurika yakurikiye Shampiyona y’Isi, yashimangiye ko we na bagenzi be biteguye neza bihagije ndetse ari cyo gihe cyo kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ati “Intego yanjye ni uko imbaraga zanjye zose nzazikoresha muri Dakar, ni cyo kinjyanye. Hari benshi baba bifuza kugira aya mahirwe, rero twe twayahawe tuzabyaza umusaruro.”

Umutoza w’Imikino Ngororamubiri, Kanyabugabo Anicet, yashimiye Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’amashyirahamwe bafatanya ku buryo babafashije mu myiteguro, yizeza ko abatoza bazi icyo bisaba kugira ngo intsinzi iboneke kandi ari byo bazaharanira.

Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali mu ijoro rishyira ku wa 27 Ukwakira, inyure i Addis Ababa mu gihe izagera i Dakar ku mugoroba.

Abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda:

Imikino Ngororamubiri: Abizera Sonia Eli-Elohe, umutoza ni Kanyabugoyi Anicet.

Koga: Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean, Mugabo Aragsan Liban na Kalisa Keza. Umutoza ni Rukundo Patrick

Amagare: Akimana Donatha na Shema Emmanuel. Umutoza ni Nathan Byukusenge naho Umukanishi ni Maniriho Eric.

Kung-Fu Wushu: Mugisha François, umutoza ni Kwizera Claudien.

Taekwondo: Uwamahoro Françoise, umutoza ni Ntawangundi Eugène.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Ngabo Brave Olivier, yasabye abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda kuzaruhesha ishema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *