Urubuga rwa Ballon d’Or rwatangaje intsinzi ya Harry Kane mbere y’igihe?
Abakunzi ba ruhago bavumbuye ku rubuga rwemewe rwa Ballon d’Or inkuru yavugaga ko rutahizamu w’u Bwongereza na Bayern Munich, Harry Kane, yegukanye iki gihembo cya 2026, mbere y’uko uwagitsindiye atangazwa ku mugaragaro. Nyuma hagaragaye n’izindi ebyiri zivuga koa Lamine Yamal na Kylian Mbappé begukanye Ballon d’Or.
Ibyishimo n’amatsiko byari bitegerejwe mu birori byo gutanga iki gihembo i Londres byasaga n’ibigiye kugabanyuka, ubwo bamwe babonaga iyo nkuru bakibaza niba uwatsinze yaamaze kumenyekana.
Inkuru yabanje kuvumburwa yari ifite umutwe ugira uti “Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ya 2026. Dore ibitego bye byiza kandi by’ingenzi kurusha ibindi mu mwaka w’imikino yatsinzemo ibitego 61.”
Kane asanzwe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo. Kuba inkuru yamugaha intsinzi yari ku rubuga rwemewe rw’abagitanga byatumye havuka ikibazo cyo kumenya niba amakuru y’uwatsinze yashyizwe hanze hakiri kare.
Icyakora, nyuma y’igihe gito, abakunzi b’umupira w’amaguru banabonye izindi nkuru ebyiri kuri urwo rubuga, na zo zavugaga ko abandi bakinnyi begukanye igihembo kimwe.
Imwe yavugaga ko Lamine Yamal yatsindiye Ballon d’Or ya 2026, indi ikavuga ko Kylian Mbappé ari we wayegukanye.
Iyavugaga kuri Yamal yari ifite umutwe ugira uti “Lamine Yamal yegukanye Ballon d’Or ya 2026, ashyiraho agahigo katigeze kabaho.”
Naho iyavugaga kuri Mbappé yari ifite umutwe ugira uti “Kylian Mbappé yegukanye Ballon d’Or ya 2026 kubera guhozaho ku rwego rwo hejuru.”
Kuba izo nkuru zose uko ari eshatu zagaragaraga ku rubuga icyarimwe byagaragazaga ko abategura iki gihembo bateguye inkuru z’abashobora kugitsindira, kugira ngo zihite zitangazwa igihe uwatsinze amenyekanye.
Bivuze ko inkuru yavugaga kuri Kane itari yonyine yateguwe mu buryo bwo gutangaza uwatsinze. Hari hanateguwe izavuga kuri Yamal cyangwa Mbappé, buri wese agaragazwa nk’uwegukanye igihembo.
Abategura Ballon d’Or bashobora kuba batari bazi ko abakunzi ba ruhago bashoboraga kuvumbura aho izo nkuru zari ziri ku rubuga, mbere y’uko zigenewe gutangazwa.
Izo nkuru zose zavanywe ku rubuga nyuma y’iminota mike zitangiye kuboneka. Nubwo zari zamaze kugaragara, kuba zavugaga abatsinze batatu batandukanye ntibyatanze igisubizo cy’uwegukanye igihembo.
Ibi byatumye ibyari byabanje gufatwa nk’amakuru ahishura uwatsinze bigaragara nk’inkuru zarateguwe mbere kugira ngo zizakoreshwe bitewe n’umukinnyi utangazwa ko ari we wegukanye igihembo.
Kane, Yamal na Mbappé ni bo bakinnyi batatu bavugwa muri izo nkuru, kandi bose bari mu bahabwaga amahirwe menshi yo gutsindira Ballon d’Or ya 2026.
