Abiba amazi bagiye kujya bacibwa miliyoni 5 Frw

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje impinduka ku bihano bizajya bihanishwa abiba amazi, aho bitewe n’aho ubujura bwakozwe, abazabufatirwamo bazacibwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 5 Frw.

Izi mpinduka zikubiye mu itangazo WASAC yashyize ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026. Zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Ugushyingo 2026, zisimbure ibyari bisanzwe bikurikizwa kuva mu 2015.

Abazafatirwa mu bujura bw’amazi akoreshwa mu nzu zo guturamo bazajya bacibwa miliyoni imwe Frw, mu gihe uwatanze amakuru kuri ubwo bujura azahabwa igihembo cya 50.000 Frw.

Ku mazi akoreshwa ahakorerwa imirimo yo kubaka inzu zitageretse, ahororerwa amatungo cyangwa ahuhirwa imyaka, igihano kizajya kiba miliyoni 3 Frw. Uwatanze amakuru azajya ahabwa 100.000 Frw.

Abaziba amazi akoreshwa mu kubaka inzu zigeretse cyangwa inzu nyinshi zitageretse ziri ahantu hamwe, bazajya bacibwa miliyoni 5 Frw. Uwatanze amakuru kuri ubwo bujura azajya ahembwa 100.000 Frw.

Igihano cya miliyoni 5 Frw kizanacibwa ubujura bw’amazi akoreshwa mu nganda, mu nzu z’ubucuruzi, hoteli, amacumbi, utubari, restaurant, ibinamba, amagaraji n’ahantu ho kogerwa hazwi nka ‘piscine’.

Kinareba kandi ahakorera ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera, birimo amashuri, amavuriro n’ibindi. Muri iki cyiciro na ho, uwatanze amakuru azajya ahabwa 100.000 Frw.

WASAC yanatangaje ko ikiguzi cyo kongera gufungurirwa amazi ku bayafungiwe kizajya kiba 20.000 Frw. Aya mafaranga azajya yishyurwa n’abafungiwe kubera kutishyura fagitire ku gihe, kwiba amazi cyangwa izindi mpamvu.

Iki kigo cyasabye abafatabuguzi kwishyura fagitire zabo ku gihe no kwirinda ubujura bw’amazi kugira ngo batagerwaho n’ibihano.

Cyagize kiti “Turakangurira abafatabuguzi bacu kwishyura facture z’amazi ku gihe no kwirinda ubujura bw’amazi kugira ngo birinde ibihano.” 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *