Abanyeshuri biraye mu mihanda y’i Bruxelles mu myigaragambyo

Amashyirahamwe y’abanyeshuri mu Bubiligi yatangaje ko yamagana izamuka ry’ikiguzi cy’uburezi n’amavugurura batinya ko azatuma kwiga amashuri makuru na kaminuza birushaho kugorana.

Abigaragambyaga bateraniye mu Mujyi wa Bruxelles rwagati, benshi bambaye idupfukamunwa, baririmba amagambo yamagana ubutegetsi bw’igitugu.

Umunyamakuru wa Reuters wari uhari yavuze ko abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zimisha amazi mu bantu, mu gihe bamwe mu bigaragambyaga bubitse imodoka.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bubiligi, Bernard Quintin, yanditse kuri X ko “ibiri kubera i Bruxelles bitakiri imyigaragambyo isanzwe” kandi ko “uburyo bwose bukenewe buzakoreshwa mu kugarura umutekano no guhangana n’abateza imvururu”.

Imyigaragambyo yanabereye mu Mujyi wa Liège uri mu Burasirazuba, aho abanyeshuri bari bigaragambije mu ntangiriro z’uku kwezi bamagana ibibazo biri mu burezi butangwa mu Gifaransa, birimo izamuka ry’ikiguzi cy’uburezi n’ingorane zo kubona ibikoresho byo kwifashisha mu masomo.

Imyivumbagatanyo yo mu Bufaransa yatangiye mu kwezi gushize, ari imyigaragambyo yerekeye ingengo y’imari igenerwa uburezi n’imiterere y’amashuri, nyuma iza kwaguka ihinduka ibikorwa byibanda ku busumbane, imikoreshereze y’amafaranga ya Leta n’imibereho y’abaturage.

Abanyeshuri biraye mu mihanda y’i Bruxelles mu myigaragambyo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *