Gen Muhoozi yazamuye ijwi ku “bakora ubugizi bwa nabi” muri Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko agiye guhiga bukware abakora ubugizi bwa nabi muri kiriya gihugu.

Bamwe mu bari muri Uganda, n’abahagenda bemeza ko ubugizi bwa nabi burimo kwica bwafashe intera muri kino gihugu.

Kuri X, Gen Muhoozi yatangaje ko yatangije ibikorwa “Operasiyo” byo guhiga abakora ubugizi bwa nabi.

Yagize ati “Twatangije ‘Operation Kisasi’ (Kurasa) ku banyabyaha muri kino gihugu. Iki gikorwa ntikizahagarara kugeza igihe tuzaba tubarangije burundu.”

Mu minsi mike ishize muri Uganda, abantu batamenyekanye barashe umucuruzi witwa Ssekandi Edirisa, urupfu rwe rwabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira, 2026 ahitwa Manja Cell, Kyengera Town Council, mu Karere ka Wakiso, akaba yari atashye ari mu modoka ari kumwe n’umugore we n’umuhungu we, yarashwe agiye kwinjira mu rugo.

Gen Muhoozi kuri X yavuze ko nta mbabazi zizahabwa “abagizi ba nabi” kandi ko batazahabwa amahirwe yo kugera imbere y’inkiko.

Ati “Tugiye gutangiza igikorwa cyihariye kigamije guhashya abajura/abicanyi, cyangwa abafata ku ngufu abaturage b’inzirakarengane muri Uganda. Ntituzata igihe tubajyana imbere y’inkiko. Tuzahangana na bo nk’uko twabikoze kuri LRA (Lord Resistance Army).”

Bamwe mu bagenda muri Uganda babwiye UMUSEKE ko ubugizi bwa nabi buri ku rwego rwo hejuru, kuko kugambana n’abashobora kwica umuntu “ngo biroroshye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *