Bwa mbere abatoza b’abagore babonye Licence A ya CAF mu Rwanda

Abatoza bane b’abagore bakoze amateka yo kuba aba mbere mu Rwanda babonye impamyabushobozi ya Licence A ya CAF, nyuma yo gusoza amahugurwa yari amaze amezi atandatu.

Abo ni Umunyana Séraphine, Murekatete Hamida, Dushimimana Djamila na Mukashema Consolée, bari mu batoza 23 barangije amahugurwa yatangiye muri Werurwe 2026.

Ni amahugurwa yongeye kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi 10 FERWAFA idafite uburenganzira bwo kuyategura.

Yari yitabiriwe n’abatoza 25 baturutse mu makipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ndetse na bamwe mu basanzwe bahugura abandi batoza. Muri bo harimo abagore batanu.

Abatoza babiri, Rubona Emmanuel na Mukamusonera Théogenie, ntibabashije gukomeza, bituma 23 ari bo barangiza amahugurwa ndetse bose babona Licence A ya CAF.

Abandi bahawe iyi mpamyabushobozi ni Kirasa Alain, Mbabazi Alain, Frédéric Crébiller, Rwaka Claude, Kwizera Jean Pierre, Nshimiyimana Hamdouni, Mbarushimana Shaban, Bazirake Hamimu, Lomami Marcel na Bizumuremyi Radjabu.

Hari kandi Ndanguza Théonas, Dusange Ndagijimana Sasha, Hakizimana Jean Baptiste, Manirakiza Gervais, Mugisha Ndoli, Nkotanyi Hitabatuma Ildephonse, Hakizimana Fidèle, Nsengiyumva François na Nshimiyimana Pierre Canisius.

Kuba FERWAFA yarongeye gutegura amahugurwa ya Licence A ya CAF bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kongera umubare w’abatoza bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Licence A ya CAF ni imwe mu mpamyabushobozi zikomeye mu butoza bw’umupira w’amaguru muri Afurika, kandi ituma uyifite abasha gutoza ku rwego rwo hejuru no guhatanira akazi mu makipe akomeye.

Amahugurwa ya Licence A ya CAF yatangiye muri Werurwe 2026, yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2017

Urutonde rw’abatoza 23 babonye Licence A ya CAF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *