Koreya ya Ruguru yagaragaje misile ishobora kurasa muri Amerika
Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=257447
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=257447
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasuye inzu ndangamurage y’inganda z’ibikoresho bya gisirikare, irimo igisasu cya misile gishobora kuraswa kikagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya makuru yatangajwe nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuze ko ashobora guhura na Kim mu ruzinduko ateganya kugirira muri Aziya.
Trump ategerejwe mu nama y’Ihuriro ry’Ubufatanye mu Bukungu ry’Ibihugu byo muri Aziya na Pasifike (APEC), izabera mu Bushinwa hagati mu Ugushyingo.
Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko ku wa 11 Ukwakira, Kim yitabiriye umuhango wo gufungura inzu ndangamurage nshya y’impinduramatwara mu by’ingabo, ari kumwe n’umukobwa we uzwi nka Ju Ae n’umugore we, Ri Sol Ju.
Amafoto yatangajwe na KCNA yagaragaje muri iyo nzu ndangamurage harimo intwaro zakozwe ku buyobozi bwa Kim, kuva ku ndege zitagira abapilote kugeza ku gisasu cya misile cya Hwasong-20 gishobora kuraswa kikambukiranya imigabane.
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro rya Koreya ryita ku by’Ingabo n’Umutekano, Shin Jong-woo, yavuze ko ibyamurikwaga imbere y’imodoka irasa Hwasong-20 byasaga n’ibigaragaza imiterere ya misile ishobora gutwara ibisasu byinshi.
Hari kandi ikarita y’Isi igaragaza ko iyi misile ishobora kurenga ubutaka bwa Amerika, ikagera mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Australia no muri Amerika y’Epfo.
Shin yagize ati “Iri murika risa n’iryateguwe hagamijwe kugaragaza ibyagezweho muri gahunda ya Kim yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’ingabo.”
Yakomeje ati “Ryatanze ishusho y’amatwara agamije gutuma Koreya ya Ruguru igira ijambo rikomeye mbere y’inama ishobora guhuza abayobozi bayo n’aba Amerika.”
Abasesenguzi bavuze ko iyi nzu ndangamurage inagaragaza umuhate wa Kim wo gutuma imurikagurisha ry’intwaro za Koreya ya Ruguru rihinduka ikimenyetso kirambye cy’ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho mu bya gisirikare.
Koreya ya Ruguru yatangaje ko ku wa Mbere yagerageje igisasu cya misile cyo gukoresha ku rugamba, kugira ngo igenzure niba kunoza imikorere y’igice cy’ingenzi cyacyo, kitatangajwe, byagenze neza.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ku wa Mbere cyarashe misile nyinshi zerekeza mu nyanja iri ku ruhande rwayo rw’Iburasirazuba.
Ni ku nshuro ya kane Koreya ya Ruguru yari irashe misile mu kwezi kumwe, nyuma y’uko Koreya y’Epfo iherutse kugerageza misile igenda ku muvuduko urenze uw’ijwi inshuro nyinshi.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasuye inzu ndangamurage y’inganda z’ibikoresho bya gisirikare
