Trump arasanga Ukraine ikwiriye umuyobozi mushya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atekereza ko “igihe kigeze ngo Ukraine ibone perezida mushya” ubwo yasubizaga Volodymyr Zelensky wanenze amasezerano ya mazutu Amerika yagiranye n’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine yatangaje ko amasezerano mashya yo kurekura toni miliyoni za mazutu y’u Burusiya ikinjira muri Amerika bizaha Moscou amafaranga yo gukomeza intambara yo kurwanya igihugu cye, avuga ko ari impano kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Ku wa Gatandatu, Trump asa nk’usubiza ibyatangajwe na Perezida wa Ukraine yabwiye abanyamakuru hanze ya White House ko Zelensky “ashaka guteza ibibazo Isi” mu gukomeza gutanga uburenganzira bwo kugaba ibitero ku nganda z’u Burusiya.

Trump yagize ati: “Byaba byiza abihagaritse.” Mbere yo gusaba ko Ukraine ikwiye “kubona umuyobozi mushya ushobora gukora amasezerano” nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri 2022 iki gihugu kigengwa n’amategeko ya gisirikare, ku buryo n’amatora yahagaritswe.

Ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli birimo na mazutu, byagabanyijwe cyane n’intambara yo kurwanya Iran yatangijwe na Amerika na Israel, bituma Umuhora wa Hormuz, wanyuzwagamo ibyo bicuruzwa byinshi, hafi kimwe cya gatanu cy’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli ku Isi, ufungwa.

U Burusiya, kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi, ndetse na Ukraine na byo biherutse gukaza umurego mu bitero byibasira ibikorwa remezo by’ingufu n’ibyo gutwara abantu n’ibintu, ibyakomeje guhungabanya amasoko y’ingufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *