Amerika irashinjwa kurinda uregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu

Iperereza ryakozwe na BBC ryerekanye ko uwahoze ari umujenerali mu Gisirikare cya Syria ushakishwa kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu arimo kugenzurwa kandi arinzwe n’ubuyobozi bwa Amerika na Libani.

Bassam al-Hassan wagenzuraga gahunda y’intwaro z’ubumara za Syria kandi akaba yari umujyanama mukuru w’uwahoze ari perezida, Bashar al-Assad, acumbikiwe muri Libani kuva ubutegetsi bwa Assad bwavaho mu 2024.

Iperereza ryakozwe na BBC hamwe n’igitangazamakuru cyo muri Amerika, NPR, ryerekanye ko Hassan yemerewe kuguma aho ngaho ku buryo bwateguwe ku bufatanye na FBI, hamwe n’abandi bayobozi bo muri Amerika na Libani.

Impamvu n’uko afite ubushake bwo gutanga amakuru ajyanye n’ishimutwa ry’umunyamakuru w’Umunyamerika, Austin Tice, washimutiwe muri Syria mu 2012, ndetse n’andi makuru y’ubutasi nk’uko ibi binyamakuru byabwiwe.

Mu kwezi gushize, BBC yatangaje ko ishimutwa rya Tice ryari igikorwa cyari cyateguwe, Hassan akaba ari umwe mu bakiyoboye.

Abayobozi bo mu mashami abiri atandukanye ya guverinoma nshya ya Syria babwiye BBC ko bifuza ko Hassan yasubizwayo kugira ngo aburanishwe, ariko ko abayobozi ba Amerika bifuza ko yaguma muri Libani, kandi bakavuga ko ari bicye Syria ishobora gukora kuri iki kibazo.

FBI, CIA n’Ubuyobozi bukuru bw’umutekano rusange wa Libani basabwe kugira icyo bavuga kuri ayo makuru. Gusa, hasubije FBI yonyine na yo ivuga ko ntacyo yabivugaho, ahubwo yibutsa ibyo yatangaje mbere ko intego y’ibanze ari ukumenya ukuri ku kibazo cya Tice no gutuma arekurwa.

Mu rwego rw’iperereza rimaze imyaka hashakishwa amakuru ya Austin Tice, BBC yasuzumye inyandiko irambuye y’inama yahuje abahagarariye Hassan, FBI na CIA, n’abashinzwe umutekano muri Libani, aho ikibazo cya Tice cyari ingingo nyamukuru.

Muri iyo nyandiko, Hassan yemererwa “gutura”, “kurindwa” no gufashwa kubona “ibyo akeneye” ku ngurane y’amakuru, cyane cyane yerekeye Tice.

Amakuru aturuka mu bazi iki kibazo yemeje ko aribyo, anasobanura uburyo Hassan yakira amafaranga y’abategetsi ba Amerika, ku mukomisiyoneri, ibituma bigorana gukurikirana inkomoko, mu gihe kandi Hassan yafatiwe ibihano na Leta ya Amerika.

Nyamara abantu bafitanye isano n’iperereza kuri Tice bavuga ko babonye ibimenyetso bike byerekana ko hari intambwe yatewe kuva Hassan yatangira gutanga amakuru mu rwego rw’aya masezerano. Bivugwa ko ayo masezerano yasinywe mu mpeshyi ya 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *