Umutoza wa Kenya yavuze ko idashobora kwegukana CAN

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, Benni McCarthy, uheruka kunganya n’Amavubi, yabwiye Abanya-Kenya ko amafaranga yose bamuha ikipe yabo nta bushobozi ifite bwo gutatwara Igikombe cya Afurika.

Ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, ni bwo Kenya yakinnye n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mukino wa gicuti wabereye muri Stade Amahoro, zombi zinganya 0-0.

Uyu wabaye umukino wa 14 atakaje mu mikino 29 amaze gukina kuva yagera muri iyi kipe mu ntangiriro za 2025. Yaganiriye n’ikinyamakuru CMTV, agaragaza ko ikipe atoza yoroshye.

Uyu mugabo yanabwiye Abanya-Kenya bafite inzozi zo kwegukana Igikombe cya Afurika gusubiza amerwe mu isaho kuko ikipe yabo nta bushobozi ifite kabone nubwo yakwishyirwa amafaranga menshi.

Ati “Nubwo bampa miliyoni nyinshi z’amafaranga, sinkeka ko Kenya ifite ibisabwa n’ikipe ikomeye bihagije kugira ngo ihangane na Maroc, Côte d’Ivoire, Sénégal n’ibindi bikomerezwa. Birashoboka ariko turetse kwigiza nkana ntabwo bikunda.”

Benni McCarthy yagaragaje ko iyo agiye gutoranya abakinnyi ba Harambee Stars yifashisha abakina imbere mu gihugu, kuko ntabo igira bakina mu mahanga.

Yavuze ko abakina imbere mu gihugu na bo nta bushobozi baba bafite, atanga urugero ko abo aheruka kwifashisha bakinnye umukino umwe gusa mbere yo gukina amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Kenya izakira iri rushanwa ifatanyije na Uganda na Tanzania, yitwaye nabi mu mikino ibanza, kuko yanganyije na Eritrea igitego 1-1, inatsindwa na Guinea igitego 1-0.

Benni McCarthy utoza Kenya yavuze ko ntacyo yakora ngo atware Igikombe cya Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *