Amahirwe y’u Rwanda yo kwakira Formula 1 mu 2030 akomeje kwiyongera
Ibiganiro bigeze aheza mu kuba u Rwanda, rwakongerwa mu bihugu bizakinirwamo amasiganwa ya Formula One, ndetse rushobora gushyirwa ku ngengabihe ya 2030.
Hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya Formula One, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika.
Ubu busabe bwashimangiwe na Perezida Kagame mu 2024, ubwo u Rwanda rwabaga igihugu cyo muri Afurika cyakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (FIA). Yabaye mu 2024.
Mu 2025, Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem ushyigikiye ubusabe bwe na Perezida wa Formula One, Stefano Domenicali, bagirana ibindi biganiro byo kunoza uyu mushinga.
Ariko si u Rwanda gusa, kuko hari ibindi bihugu nka Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo, na byo byakomeje kugaragaza inyota yo kuba byagarura iri siganwa muri Afurika.
Ikinyamakuru RacingNews365 gitangaza amakuru ajyanye n’amasiganwa y’imodoka, cyatangaje ko ibiganiro by’u Rwanda bigeze ahashimishije, ndetse mu gihe gito kitarenze uyu mwaka hazatangazwa iby’imikoranire y’impande zombi.
Muri iyi mikoranire harimo ko u Rwanda ruzashyirwa ku ngengabihe ya 2030, na rwo rukinjira mu bihugu byakira amasiganwa aba mu mwaka.
Bivugwa ko umuhanda udasanzwe wo kuzakira iri rushanwa kandi uhoraho, uzubakwa mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko hafi y’Ikibuga Mpuzmahanga gishya cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.
Ni umuhanda ushobora kuzubwakwa n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imihanda yo gusiganwa mu modoka, Alexander Wurz, wabaye n’umukinnyi wa Formula One, binyuze mu kigo cye cya WurzDesign.
Formula 1 ni umukino ukinwa n’imodoka nto, ukaba uri ku gasongero mu ikinwa muri iki cyiciro cyo gusiganwa mu modoka, ahanini bitewe n’umuvuduko, ikoranabuhanga rigendanye n’igihe n’urukundo ufitiwe n’abawureba.
Ubusanzwe iri rushanwa rikinirwa mu bice bitandukanye ari byo bita Grands Prix, rigakinirwa mu mihanda yabugenewe cyangwa indi ikoreshwa bisanzwe iba yafunzwe.
Buri siganwa ritanga amanota ku mukinnyi n’ikipe hagendewe ku buryo bitwaye mu masiganwa, hakaboneka utwara shampiyona iba mu mwaka wose.

Formula One ni isiganwa rya mbere ry’imodoka rikomeye ku Isi

U Rwanda rwakiriye inama ya FIA yatangiwemo ibihembo bya Formula One

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Formula One, Stefano Domenicali, ubwo yari mu Rwanda
