Kumenya uyoboye Iran mu bibazo bihangayikishije Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ikibazo gikomeye afite mu ntambara igihugu cye na Israel birwanamo na Iran, ari uko nta we uzi neza uyoboye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko bishe abayobozi bacyo hafi ya bose.
Trump yabigarutseho ku wa 6 Ukwakira 2026, mu gihe iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare imaze kugera mu kwezi kwa munani.
Ati “Abayobozi babo barapfuye, n’itsinda rya kabiri ry’abayobozi babo ryarapfuye. Ikibazo gikomeye mfite ni uko nta wuzi uyoboye icyo gihugu.”
Aya magambo yaje nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, ku Cyumweru yari yavuze ko Amerika izi neza abo ivugana na bo muri Iran ku byemezo runaka n’uko imiyoborere yubakitse muri iki gihugu.
Baghaei yavuze ko ikibazo cyo kutumvikana kiri ku ruhande rw’abayobozi ba Amerika, batanga ubutumwa n’imyanzuro bivuguruzanya muri gahunda yo guhagarika intambara ya Iran.
Ati “Ahubwo ikibazo kiri ku rundi ruhande. Gituruka ku myanzuro ivuguruzanya n’ubutumwa budahuye bitangwa n’abayobozi ba Amerika.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yiciwe mu gitero cyagabwe ku munsi wa mbere w’iyi ntambara, igitero cyaguyemo n’abandi bayobozi bakuru ba Iran, Amerika igenda yica abandi uko iminsi yasimburanye.
Khamenei yasimbuwe n’umuhungu we, Mojtaba Khamenei, ariko kuva icyo gihe ntaragaragara mu ruhame, cyane ko na we yakomerekeye mu gitero cyahitanye se.
Iran na yo yasubije ibi bitero igaba ibindi kuri Israel no ku bihugu byo mu Kigobe bicumbikiye ibirindiro by’ingabo za Amerika.
Ibitero bya Amerika na Israel muri Iran, hamwe n’ibya Israel muri Liban, bimaze guhitana abantu ibihumbi no gutuma abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.
Iyi ntambara yanatumye ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka, ibintu bishobora kugira ingaruka ku Ishyaka ry’Aba-Républicains rya Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo, azagena ishyaka ryegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Kumenya uyoboye Iran mu bibazo bihangayikishije Trump
