Google yahagaritse guhemba abatahura amakosa mu ikoranabuhanga ryayo
Sosiyete ya Google yahagaritse by’agateganyo gahunda yayo yo guhemba abatahura ibyuho n’ibibazo by’umutekano muri porogaramu z’ikoranabuhanga zayo zifunguye (Open Source Software Vulnerability Rewards Program).
Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa tariki ya 1 Ukwakira 2026.
Impamvu ni uko hagaragaye ubwiyongere bukabije bwa raporo zigaragaza amakosa y’ikoranabuhanga zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.
Iyi sosiyete yasobanuye ko abahanga bayo n’abashinzwe gukurikirana iri koranabuhanga bamaze igihe bugarijwe cyane n’izi nyandiko, ivuga ko nyinshi muri zo zitari ukuri cyangwa se zari zirimo amakuru mpimbano azwi nk’ibinyoma bya AI (hallucinations).
Kubera ko izi nyandiko z’ibinyoma ziri gutwara igihe kinini cyane mu kuzisuzuma, iyi gahunda yahagaritswe kugeza umwaka utaha.
Google yijeje ko izatanga amakuru mashya kuri iki kibazo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2027.
Nubwo iyi gahunda yihariye yahagaritswe, iyi sosiyete iracyashishikariza abashakashatsi gukomeza gushakisha no gutahura amakosa ari mu ikoranabuhanga ryayo no kuyatanga banyuze mu zindi gahunda za Google zo kubahemba (bug bounty programs).

Google yahagaritse guhemba abatahura amakosa mu ikoranabuhanga ryayo kubera AI
