Nigeria: Indege ya gisirikare yahitanye abantu 25
Indege y’Igisirikare cya Nigeria yakoreye impanuka muri Leta ya Ondo, mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’igihugu, ihitana abantu 25 bose bari bayirimo.
Iyi ndege yavaga muri Benin City yerekeza i Lagos, iri mu rugendo rusanzwe ku wa 5 Ukwakira 2026.
Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere ku wa 6 Ukwakira cyatangaje ko abantu baguye muri iyo mpanuka ari 25. Iyo mibare iri munsi y’abantu 32 bari babanje gutangazwa na Minisitiri ushinzwe iby’indege, Festus Keyamo, ku wa Mbere, nyuma y’uko amakuru y’impanuka amenyekanye.
Mu itangazo ry’igisirikare kirwanira mu kirere, cyasobanuye ko indege yari ifite nimero NAF 931 yari itwaye abagenzi 20 n’abakozi bayo batanu. Bose uko ari 25 bapfuye, nta muntu n’umwe wabashije kurokoka iyi mpanuka.
Ryagize riti “NAF 931 yari irimo abantu 25, barimo abakozi batanu n’abagenzi 20.”
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yategetse ko hakorwa iperereza kuri iyo mpanuka. Yanatangaje icyunamo cy’iminsi itatu ku rwego rw’igihugu, nyuma y’uko iyo ndege ya gisirikare ikoze impanuka.
Ibisigazwa by’indege byaje kuboneka hafi y’Umujyi wa Igbokoda, uri ku nkombe. Amatsinda ashinzwe gushakisha no gutabara yoherejwe muri ako gace, aho ibisigazwa byayo byari byabonetse nyuma y’uko yari yabuze ku itumanaho.
Reuters yatangaje ko iyi mpanuka iri mu mpanuka z’indege zahitanye abantu benshi muri Nigeria mu myaka ya vuba.

Indege y’ingabo za Nigeria zirwanira mu kirere yahanutse ihitana abantu bose bari bayirimo
