Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yashinganishije ijwi rye kubera AI

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yasabye ko ijwi rye ryandikwa nk’umutungo bwite urinzwe n’amategeko, mu rwego rwo kwirinda ko ryakoreshwa mu buryo butemewe n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano, AI.

Ubusabe bwe bwashyikirijwe ku wa Mbere Urwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe Umutungo Bwite mu by’Ubwenge, EUIPO, ndetse Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikaba byemeje ko koko ubwo busabe bwatanzwe.

Mu rwego rwo gushinganisha ijwi rye, Meloni yafashe amajwi y’amasegonda ane, aho asubiramo inshuro ebyiri amagambo yo mu Gitaliyani agira ati “Io sono Giorgia”, bisobanuye ngo “Ndi Giorgia”.

Ibi bigamije kumufasha kugira uburenganzira bwihariye ku ikoreshwa ry’ijwi rye, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rya AI rishobora kwifashishwa mu gukora amajwi asa neza n’ay’umuntu runaka.

Amajwi nk’ayo akorwa binyuze mu gutoza AI hifashishijwe amajwi y’umuntu. Hari ubwo n’amasegonda make y’amajwi aba ahagije kugira ngo hakorwe ijwi rimwigana, nubwo gukora ijwi risa neza cyane n’iry’umwimerere bishobora gusaba amasaha menshi y’amajwi.

Meloni si we wa mbere ufashe icyemezo nk’iki. Muri Mutarama 2026, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Matthew McConaughey na we yandikishije isura n’ijwi bye mu rwego rwo kubirinda ikoreshwa ritemewe na AI.

Muri Mata, umuhanzikazi Taylor Swift na we yatanze ubusabe butatu bwo kurinda isura n’ijwi bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo amajwi ye yivuga izina.

Muri Kanama, abahanzi n’abakinnyi basaga 80 bo mu Bwongereza basabye ko hashyirwaho amategeko aha buri muntu uburenganzira bwihariye ku ijwi rye, kugira ngo adakoreshwa na AI atabiherewe uburenganzira.

Icyemezo cya Meloni gifashwe mu gihe u Butaliyani bwitegura amatora rusange ateganyijwe mu mwaka utaha.

Amagambo “Io sono Giorgia” kandi amaze igihe afitanye isano n’ibikorwa bye bya politiki, ndetse ni na yo yari umutwe w’igitabo kivuga ku buzima bwe yasohoye mu 2021.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yashinganishije ijwi rye kubera AI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *