#WC2026: Graham Potter utoza Suède yarumwe ugutwi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Suède, Graham Potter, wakomerekeye mu gikorwa cyo kwishimira intsinzi yakuye kuri Tunisia y’ibitego 5-1, yavuze ko akeka ko ashobora kuba yarumwe ugutwi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2026, ni bwo hakomeje imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Suède yakinnye na Tunisia kuri Estadio Monterrey muri Mexique.
Mu kiganiro n’igitangazamakuru yagiranye na Sportbladet nyuma y’uyu mukino, Graham Potter, yabajijwe icyo yabaye ku gutwi kuko yagaragaye ava amaraso, avuga ko atazi uko byagenze ariko hari uwagize uruhare mu kumukomeretsa.
Ati “Ntabwo nzi ikintu nabaye. Wenda hari umuntu waje ankurura ugutwi cyangwa aranduma. Ndaza kubanza kureba amashusho kugira ngo menye uko byagenze.”
Ibitego byahesheje intsinzi iki gihugu cy’i Burayi byatsinzwe na Yasin Ayari watsinze bibiri, Alexander Isak, Viktor Gyökeres na Mattias Svanberg. Igitego rukumbi cya Tunisia cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Omar Rekik.
Kugeza ubu Suède ni yo iyoboye Itsinda F mu Gikombe cy’Isi, igakurikirwa n’u Buholandi n’u Buyapani byanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa mbere.
![]()

