AmakuruHEALTHImibereho myizaNewsPopular NewsRecent NewsUbuzimaUncategorized

Akaga gategereje abatitondera imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida, zishobora kwibasira abayikora bifashishije umunwa, aho byanabaviramo kanseri, guhuma, ubugumba no kwangirika k’ubwonko.

Abaganga bagaragaza ko byaba byiza mu gihe umuntu agiye kuyikorera muri icyo gice na bwo akoresheje agakingirizo n’ubundi buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Imibonano mpuzabitsina yifashisha umunwa (oral sex) irimo gukoresha umunwa ku gitsina yaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore.

Ikigo gishinzwe kurinda no gukumira indwara (CDC), cyemeza ko indwara zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida wazandura igihe ukoze imibonano mpuzabitsinda yifashisha umunwa.

Mburugu yibasira iminwa, umuhogo, imyanya ndangagitsina n’igice gisohora umwanda ukomeye. Igihe ukoze imibonano ikoreshejwe umunwa ku wayanduye, cyangwa ufite uduheri ku myanya y’ibanga, bishobora kuviramo kwandura bigaragara bihereye ku munwa, bikagera imbere mu kanwa bigafata n’umuhogo.

Ni na ko bimeze ku wakira igitsina. Iyo afite iyi ndwara mu kanwa mu muhogo n’ahandi, ashobora kwanduza igitsina yakiriye, ku bagabo. cyangwa ku bagore mu gihe umugabo akoresheje umunwa we ku myanya y’ibanga y’umugore.

Izindi ndwara nka HPV (Human Papillomavirus), herpes na Virusi Itera Sida nazo ushobora kuzandura no kuzanduza, igihe ukora imibonano yifashisha umunwa w’uyirwaye.

Impuguke mu buzima zivuga ko mu kwirinda izi ndwara, agakingirizo ari ingenzi. Icyakora kuko udukingirizo twose tutarinda izi ndwara abantu bagirwa inama yo kubanza kujya kwa muganga bagasobanuza.

Inkingo za HPV ni ingenzi mu kwirinda izi ndwara, hakanifashishwa ibinini bizwi nka PrEP (Pre-exposure prophylaxis) bihabwa abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida .

Iyo ifashwe neza ifite ubushobozi bwo kurinda ibyago byo kwandura Virusi itera Sida birenga 90%.

Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizihita zigaragaza ibimenyetso by’ako kanya, ndetse zigira ingaruka z’igihe kirekire iyo zitavuwe neza.

Imitezi ishobora gutera ubugumba, ubuhumyi n’ibyago byinshi mu gihe HPV ishobora kugutera kanseri, herpes ikaba yagutera ibyago birimo kwangirika k’ubwonko n’inyama z’imbere mu mubiri, byose bigashyira ku rupfu.

Loading