Paris: Urukiko Rusesa imanza rwateye ishoti ubujurire bwa Philippe Hategekimana
Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Bufaransa, ku wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’Umunyarwanda Philippe Hategekimana uzwi kandi nka Biguma, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarahawe nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya makuru yemejwe n’abarimo Me Gisagara Richard, umunyamategeko ukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Urukiko Rusesa Imanza rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana Manier uzwi nka Biguma. Ubu yamaze gukatirwa burundu igifungo cya burundu, aba umuntu wa kane uhamijwe burundu n’inkiko zo mu Bufaransa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Me Gisagara yavuze ko yifatanyije n’abazize ibikorwa by’uriya mugabo mu bice birimo Nyanza, Ntyazo, Muyira, ISAR Songa n’ahandi.
Philippe Hategekimana wahoze ari Adjudant-Chef muri Gendarmerie y’u Rwanda, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris muri Kamena 2023 nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gutegura no kuyobora ibitero byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Muri Werurwe 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwa Créteil rwongeye kumuhamya ibyo byaha ndetse rugumishaho igihano cyo kumufunga burundu.
Icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza rw’i Paris cyo gutesha agaciro ubujurire bwe ni cyo kirangije burundu inzira zose z’amategeko yari asigaranye mu Bufaransa.
Ni icyemezo cyongeye kugaragaza ubushake bw’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa bwo gukurikirana no guhana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba barahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye.
![]()

