Uncategorized

Malawi: Umunyarwanda yiciwe mu nkambi n’ abantu bataramenyekana

Polisi ya Malawi ikorera mu gace ka Dowa muri iki gihugu, yatangaje ko yatangiye iperereza k’ urupfu rw’ Umunyarwanda wiciye mu nkambi y’impunzi iherereye ahitwa Dzaleka.

Umuvugizi wa Polisi muri Dowa, Richard Kaponda, yavuze ko uyu munyarwanda yitwaga Misigalo Kamiziyo.

Umwe mu bavandimwe ba Misigalo Kamiziyo witwa Nyirahabimana Kasilida, usanzwe aba muri iyi nkambi, yavuze ko Kazimiyo bamubonye yapfuye.

Yagize ati “Mperuka kumubona tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo yavomaga amazi hafi y’aho atuye, umunsi wakurikiye ubwo nari ngiye kwitaba telefoni hanze ni bwo nabonye umuntu uryamye hasi yapfuye.”

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko amakuru ahari agaragaza ko Misigalo Kamiziyo yavukaga mu Ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Umurambo wa Misigalo wajyanwe mu Bitaro bya Dowa ngo usuzumwe, iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko uyu munyarwanda yapfuye anizwe.

Polisi ivuga ko yasanze uyu mugabo aziritse umukandara asanzwe yambara mu ijosi.

Kugeza ubu ngo polisi iri mu iperereza ngo ite muri yombi abamwishe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *