AmakuruHEALTHMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUbukerarugendoUbuzimaUncategorized

Uganda: Abantu bose bava muri RDC bazajya bashyirwa mu kato

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola.

Ibyo bireba Abanya-Uganda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byo guturayo, kuko Abanye-Congo n’abandi banyamahanga baturuka muri RDC ntibemerewe kugera muri Uganda.

Iki cyemezo kijyana no gufunga imipaka yose ihuza ibihugu byombi guhera uyu munsi, hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu gihe umubare w’abandura Ebola ukomeje gutumbagira muri RDC.

Leta ya Uganda yatangaje ko amashuri yo mu bice byegereye umupaka azakomeza gukora ariko ingamba zo gusuzuma abanyeshuri bayigamo zigiye gukazwa.

Ibitaramo, amarushanwa yo kwiruka n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bidateguye neza birimo ibyo kwishimira igikombe ikipe ya Arsenal iherutse kwegukana byahagaritswe.

Tariki ya 21 Gicurasi, Leta ya Uganda yari yafashe icyemezo cyo gukumira mu gihe cy’ibyumweru bine abagenzi bose bajyayo baturutse muri RDC, bakoresheje inzira zo ku butaka no mu kirere.

Iki cyemezo ariko cyakomoreraga imodoka zitwara ibicuruzwa kugira ngo ubucuruzi hagati y’impande zombi bukomeze nta nkomyi, hakazwa ingamba zo gusuzuma abashoferi ariko guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi byahindutse.

Ibihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Bahamas na byo byafashe ingamba zikumira abanyamahanga baturuka muri RDC kubera iki cyorezo, ariko byemerera abenegihugu kwinjira nubwo bazajya bashyirwa mu kato.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko abarenga 900 ari bo bikekwa ko banduye Ebola muri RDC, mu gihe 221 ari bo bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo.

Umunye-Congo ni we winjije Ebola muri Uganda. Abantu barindwi bose bagaragaye mu Mujyi wa Kampala ni bo bamaze kwandura, barimo umwe wapfuye.

Imipaka ya Uganda na RDC yafungiwe abanyamahanga bose


Loading