Amerika yagabye ibitero bishya kuri Iran
Ingabo za Amerika zagabye ibitero mu majyepfo ya Iran, bigamije gusenya ibigo birasirwamo za misile n’ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz hagamijwe gukumira ko hari ibindi bitero byagabwa ku ngabo za Amerika.
Itangazo ry’ingabo za Amerika rivuga ko ibi bitero byagabwe mu buryo bwo kwitabara no kwirinda ibibazo ingabo za Iran zishobora guteza ku ngabo za Amerika ziri mu gace.
Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt Tim Hawkins yavuze ko Amerika ikomeza kurinda ingabo zayo binyuze mu kugumisha umwanzi aho ari no mu bihe barimo by’ibiganiro.
Cpt Hawkins yavuze ko ibitero byibasiye cyane agace ka Bandar Abbas, umujyi wo mu majyepfo urimo ibirindiro by’ingabo zo mu mazi byegereye inzira ya Hormuz.
Ibitangazamakuru bya Iran byatangaje ko habayeho guturika gukomeye ndetse abayobozi bo muri Bandar bari gukora iperereza.
BBC yanditse ko Iran itasubije ibi bitero ariko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai yari yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza, ndetse gusinya amasezerano bitihutirwa.
Nyuma y’ibi bitero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yatangaje ko gusinya amasezerano bigishoboka, ndetse ku wa 26 Gicurasi abitabira ibiganiro ku ruhande rwa Iran bahura na Minisitiri w’Intebe wa Qatar.
Ati “Tuzareba niba hari intambwe yaterwa. Ndibwira ko ari ibintu byinshi bikiganirwaho ngo abantu babyumve kimwe mu mushinga w’ibanze, rero bizafata iminsi.”
Yavuze ko Perezida Trump na we yiteguye gusinya aya masezerano.
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare, yateje ingaruka z’ubukungu ku Isi kuko yafunze inzira inyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.
![]()

