Inyungu fatizo ya BNR yazamuwe ishyirwa ku 8,25%
Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 7,25% rwari rwashyizweho muri Gashyantare uyu mwaka, irushyira ku 8,25% mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.
Muri Gashyantare uyu mwaka, urwunguko rwa BNR rwari rwashyizwe kuri 7,25% kugira ngo ibashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka rya 1% ry’urwunguko rwa BNR “rigamije gusubiza hasi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukaguma mu mbago za BNR nk’imwe mu ngingo z’ingenzi mu gusigasira izamuka ry’ubukungu”.
Hakuziyaremye ati “Politiki y’ifaranga icyo ufasha ni ukugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro udakomeza kwiyongera kuko ubu warenze imbago za BNR za 2-8%.”
Yavuze ko iyi myanzuro yafashwe kugira ngo izamuka ry’ibiciro ritagira ingaruka ku bushobozi bw’umuturage bwo guhaha, aho intego ari uko mu gihe giciriritse, nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu, izamuka ry’ibiciro ritarenga 5%.
Mu gihembwe cya 2026, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze ku 9,1% uvuye kuri 7,4% mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2025, biturutse ku bwiyongere bw’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 13,% muri Mata uvuye ku 9,2% muri Werurwe, aho wagiye hejuru y’imbago ngenderwaho yo hagati ya 2% na 8%.
Mu byatumye izamuka ry’ibiciro rijya hejuru cyane harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu.
BNR iteganya ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu 2026 uzaba uri ku mpuzandengo ya 13,9% aho kuba 9,4% byari byatangajwe nk’iteganyamibare ryo muri Gashyantare.
Izi mpinduka zatewe n’impamvu zitandukanye, zaba izituruka imbere mu gihugu n’izikomoka hanze y’igihugu. Izo mpinduka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiciro bya gazi biturutse ku bushyamirane hagati ya Amerika, Israel na Iran, ndetse no kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja, nyuma y’ifungwa ry’Umuhora wa Horumuzi (Hormuz).
BNR isobanura ko intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati izatuma ubukungu bw’Isi bukomeza kuzamuka ku kigero cyo hasi aho byitezwe ko buzagera kuri 3,1% mu 2026.
Ni mu gihe ibiciro ku masoko byo bizamuka ku kigero cya 4,4% ku Isi. Ibiciro bya lisansi ku isi hose bizakomeza kuzamuka ku kigero cya 24,6% muri uyu mwaka mu gihe iyi ntambara yakomeza.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko umwanzuro wo kongera urwunguko rwa BNR, ari ugufasha ko kugira ngo Abanyarwanda bakomeza kugira ubushobozi bwo guhaha ku masoko
Ati “Ni ukugira ngo tugabanye iki gitutu ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro.”
Yasabye Abanyarwanda guhindura uko bakoresha amafaranga, avuga ko mu gihe iyi ntambara bitazwi neza igihe izarangirira, bikwiriye ko abantu bagabanya ingendo zitari ngombwa, “ kugira ngo umuntu arebe uko yahangana n’izi ngaruka.”
Yavuze ko iyo habaye impinduka zigera ku bukungu bwose, hari ibintu umuntu aba agomba guhindura.
BNR ivuga ko kuva mu 2020, ubukungu bwahuye n’ibibazo bitandukanye kuva ku cyorezo cya Covid-19, ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, imyuzure yibasiye u Rwanda kandi ko muri ibyo bihe byose hari ingamba zafashwe mu gutuma ubukungu budahungabana.
Yavuze ko muri ibi bihe hari bimwe nk’igihugu kitagira icyo gikoraho, ariko iyo hari ibishoboka hagomba gufatwa ingamba ku buryo umuvuduko udakomeza kuzamuka cyane.
BNR isobanura ko intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati izatuma ubukungu bukomeza kugenda ku kigero cyo hasi, aho ubukungu bw’Isi byitezwe ko buzagera kuri 3,1%.
Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyagabanutse ku kigero cya 23,2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, kubera izamuka mu gaciro k’ibyoherejwe mu mahanga birimo icyayi, ikawa n’ibindi.
Yavuze ko muri Mata izamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli hamwe n’ibindi birimo ibicanwa.



![]()

