Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yinjiza u Rwanda mu cyiciro gishya kiganisha ku ngufu za nucléaire
Perezida Kagame yashyikirijwe raporo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, ikubiyemo ibyavuye mu isesengura ry’icyiciro cya mbere ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hashyirwe ibikorwaremezo bibyaza umusaruro ingufu za nucléaire.
Ni raporo ikomeye kuko icyiciro cya mbere cyakozwe, cyerekana ko ubu u Rwanda rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kijyanye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa n’abandi batanga serivisi zijyanye n’iyubakwa ry’imishinga ishingiye ku ngufu za nucléaire.
Mbere yo gushyikiriza iyi raporo Perezida Kagame, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi, yagize ati “Hashize igihe dukorana n’impuguke zo mu Rwanda ku isesengura twakoze ku gihugu turi buze kugushyikiriza uyu munsi.”
Perezida Kagame yavuze ko icyiciro cya mbere cy’isesengura u Rwanda rwarangije, kiri mu cyerekezo kigari cy’igihugu cyo kubona amashanyarazi aturuka kuri nucléaire mu ntangiriro za 2030.
U Rwanda rushaka kuzubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwifashisha Small Modular Reactors (SMRs) wagereranya nk’uruganda rutanga ingufu za nucléaire rwubakiwe ahantu, mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho rugomba gukorera.
Modular imwe iba ireshya na metero imwe na santimetero 80. U Rwanda rurashaka kugira uruganda rufite enye, buri imwe ishobora gutanga MW 200, zose hamwe zigatanga MW 600.
Byitezwe ko imirimo yo kubaka izatangira mu ntangiro za 2028, ikamara imyaka ibiri.
Ubusanzwe uruganda rwa nucléaire ruba ari ikintu kinini cyane ariko SMRs zo ari aba ari nto, ku buryo wayigereranya n’ingano y’ikigega. Uko wongera umubare w’ibyo bigega ni ko wongera n’ingano y’umuriro bishobora gutanga. SMRs imwe mu zo u Rwanda rushaka, ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200 z’amashanyarazi, noneho zikaba enye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko gukoresha Small Modular Reactors, aricyo gisubizo kiboneye ku Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika.
Ati “Ku Rwanda, Small Modular Reactors nibwo buryo bushoboka. Zihuye n’imiterere y’ibihugu byinshi bya Afurika kuko zishobora gushyirwa aho zigomba kujya mu buryo bworoshye kandi zigahuzwa n’umuyoboro muto w’amashanyarazi ku giciro gito.”
U Rwanda ni igihugu cya 38 giherutse kujya mu bishaka kuba bibyaza amashanyarazi ingufu za nucleaire mu 2050.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika budashobora gutera imbere hashingiwe ku muriro udahagije. Yavuze ko rimwe na rimwe bituma n’abashoramari bagenda biguru ntege mu gushora imari muri Afurika kuko baba batizeye umuriro.
Perezida Kagame yavuze kandi ko bitewe n’ahantu ibintu biri kugana n’ibigo by’imari byatangiye gushyira ingufu za nucléaire mu zitangiza ibidukikije zikwiriye guterwa inkunga. Ati “Ibyo bituma haboneka amahirwe mashya.”
Mu 2050, Perezida Kagame yavuze ko Afurika izaba ifite abaturage benshi bari ku isoko ry’umurimo, kandi ayo ari amahirwe akwiriye kubyazwa umusaruro ariko ko kugira ngo bishoboka bigomba gutegurwa ubu. Yavuze ko bigomba kujyana no gukorana hagati y’ibihugu.
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, Rafael Mariano Grossi, yavuze ko hari amasezerano ikigo ayoboye giherutse kugirana na Banki y’Isi azafasha ibihugu kubona amafaranga yo gushora mu mishinga ijyanye n’ingufu za nucléaire.
Yavuze ko ubu bishoboka ko ibigo by’imari ku Isi bifungura amarembo bigatera inkunga imishinga ya nucléaire. Yavuze ko mbere hari ikibazo cy’uburyo iyi mishinga yeterwa inkunga, cyane ko itari mu itekerezwaho, ahubwo ihora ishyirwa mu ishobora gutera ibibazo.
Grossi yavuze ko nyuma yo gusinyana amasezerano na Banki y’Isi, ikigo ayoboye giteganya gusinyana amasezerano na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu gufasha ibihugu bya Afurika nyuma yo gukorana na Banki yo muri Aziya y’Ibikorwaremezo, AIIB.

Perezida Kagame ubwo yashyikirizwaga raporo yakozwe ku cyiciro cya mbere cy’urugendo rw’u Rwanda rwo gushaka kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

Perezida Kagame ari kumwe na Suluhu wa Tanzania na Gnassingbé wa Togo bitabiriye iyi nama

Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiro z’umwaka wa 2030, u Rwanda rufite intego yo kuba rufite amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

Perezida Kagame yavuze ko gushyira imbaraga mu mishinga y’amashanyarazi ari ingenzi kuko afasha mu kureshya abashoramari


Perezida Gnassingbé yitabiriye iyi nama yabereye mu Rwanda mu gihe itaha igihugu cye kizakira ikurikira

![]()

