Perezida wa Iran yatangaje ko yahuye na Mojtaba Khamanei
Uyu munsi kuwa kane, Perezida Masoud Pezzekian wa Iran yatangaje ko yabonanye n’Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran Mojtaba Khamenei.
Masoud ntabwo yavuze igihe n’aho guhura kwabo kwabereye, ariko yavuze ko yahuye na Khamenei bakamarana “amasaha abiri n’igice”
Masoud yagize ati: “Ikiruta ibindi nakuye muri uko guhura ni ukwicisha bugufi n’imyifatire myiza y’Umutegetsi w’Ikirenga w’Impinduramatwara ya Kisilamu”.
Perezida Masoud ni we wa mbere utangaje ko yabonanye na Mojtaba Khamenei kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu asimbuye se wishwe ku munsi wa mbere w’intambara ya Amerika na Israel kuri Iran.
Ibyo bitero byahitanye kandi umugore wa Mojtaba Khamenei witwaga Zahra Haddad-Adel nk’uko ibinyamakuru muri Iran byabitangaje.
Kuva yajya ku butegetsi Khamenei ntabwo araboneka na rimwe mu ruhame, yaba mu mafoto, amashusho cyangwa se amajwi. Ibinyamakuru byagiye bisoma ubutumwa bwe bwanditse.
Amakuru amwe yavuze ko yaba yarakomerekeye mu bitero bya Amerika na Israel, amakuru abategetsi batandukanye ba Iran bakomeje guhakana.
![]()

