AmakuruMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUncategorized

AFC/M23 na FARDC bitanye ba mwana ku bitero byagabwe muri Masisi na Minembwe

Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru buri ruhande rwashinje urundi kuba inyuma y’ibitero byagabwe muri Masisi na Minembwe hakoreshejwe drone, nyuma y’amasaha make bavuye mu biganiro by’iminsi itanu byaberaga i Montreux mu Busuwisi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, saa 17:15 yanditse ku rubuga rwe rwa X ko mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Mata 2026, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye “ibitero byo mu kajagari zikoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa kamikaze”, byibasira ibice bituwe cyane bya Kalingi na Bidegu, biherereye i Minembwe.

Yakomeje agira ati: “Ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, saa 15:20, izo ngabo zongeye kurasa ku gace ka Mitimingi no mu nkengero zako muri Teritwari ya Masisi, zikoresheje indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa CH-4.”

AFC/M23 ivuga ko iki gitero cyo ku Cyumweru hari imitungo myinshi y’abaturage cyangije, ndetse gishyira abatari bake mu kaga.

Iri huriro ryavuze ko rikomeje “gukusanya ibimenyetso ku kwica ry’amasezerano yo guhagarika imirwano rikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa”, rishimangira ko igomba kurinda abaturage no gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano, hagamijwe kurinda abaturage intambara yatangijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ubu butegetsi biciye mu ngabo za Leta (FARDC), ku mugoroba wo ku Cyumweru na bwo bwashinje AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda “kongera kurenga ku byo zari ziyemeje, zibiba urupfu n’akaga mu bice byo ku misozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”

Umuvugizi wa FARDC, Lt. Col Mongba Hazukay Mak, yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, “indege zitagira abapilote z’ihuriro rigizwe na RDF na AFC/M23 zarashe ku birindiro by’Ingabo za FARDC biherereye i Mikenge na Kakenge, ndetse zinatera ibisasu mu duce dutuwe n’abasivili ahitwa Point Zéro.”

Yavuze ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu bane b’abasivili bapfuye, mu gihe abandi umunani bakomeretse, aho abenshi muri bo ari abagore n’abana.

FARDC yagaragaje ko ifite “uburenganzira bwo gufata ingamba zose zikenewe no kwihorera mu buryo bukwiye”, mu rwego rw’ibyo yise kurinda abaturage.

Kinshasa na AFC/M23 bitanye ba mwana, nyuma y’umunsi umwe bavuye mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi.

Ni ibiganiro byasize impande zombi zishyize umukono ku masezerano agamije gukaza uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, akaba ateganya ko abasirikare ba AFC/M23 bagomba kwinjizwa mu rwego ruhuriweho rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM) bagomba guhuriramo na bagenzi babo bo mu ngabo za Leta.

Ibitero byo mu Minembwe na Masisi kandi byabaye, mu gihe impande zombi zari ziyemeje kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cy’igitero, isenya, isahura cyangwa kwangiza ibikoresho by’ingenzi bifasha ubuzima bw’abaturage, harimo ibiribwa, ubutaka buhingwaho, umusaruro w’ubuhinzi, amatungo, ibikorwa n’ububiko bw’amazi meza, ibikorwa byifashishwa mu kuhira imyaka, ibikorwa remezo by’itumanaho n’ingufu, ndetse n’amavuriro n’amashuri.

Loading