Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere rwerekana ahazaza h’Abanyarwanda.
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na AERG.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ariko umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo ihagarikwe.
Yavuze ko ibihugu bigize Loni ntacyo byakoze mu kuyikumira no kuyihagarika. Yavuze ko n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, bemeye ko ntacyo wakoze, kuko ngo “abayobozi babuze ubushake, amahanga agatererana u Rwanda”.
Yavuze kandi ko bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye imbabazi, byemera uruhare rwabyo muri Jenoside. Ibindi birimo u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.
Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane 10.074.
![]()

